Ngororero: PRO-FEMMES yamuritse igitabo ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango PRO-FEMMES/TWESE HAMWE wamuritse bwa mbere igitabo gikubiyemo amategeko, amahame n’ingingo zigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda. Igikorwa cyabereye mu karere ka Ngororero kuwa 12 Ugushyingo 2014.

Iki gitabo gifite umutwe ugira uti “DUSOBANUKIRWE N’IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA”, gikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi ku gukumira, kurwanya no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uburyo rikorwamo, ibikunze kuritera n’ibindi byafasha abagisoma kurwanya ihohoterwa no gutanga ubutumwa ku bandi.

Igitabo cya PRO-FEMME TWESE HAMWE kivuga ku moko y'ihohotera n'uburyo bwo kurirwanya.
Igitabo cya PRO-FEMME TWESE HAMWE kivuga ku moko y’ihohotera n’uburyo bwo kurirwanya.

DUSENGE Angélique, umukozi muri PRO-FEMMES, ushinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kurwanya ihohoterwa baterwamo inkunga na PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) ugerekereje mu kinyarwanda ukaba ari “umushinga ugamije gukora ubuvugizi no gutanga amakuru ku bitekerezo n’ibibazo by’abaturage kuri politiki za Leta”, avuga ko byagaragaye ko hari benshi badasobanukiwe n’ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Dusenge akomeza avuga ko hari bamwe bafata ibikorwa by’ihohotera nk’uburenganzira bwabo cyane cyane abashakanye, hakaba n’abahohoterwa batarasobanukirwa ko ariryo barimo gukorerwa.

Ibi ngo iyo bikomeje kwiyongera bigira ingaruka zikomeye ku bakora n’abakorerwa ihohoterwa ndetse no gutanga urugero rubi ku babareba cyane cyane abakiri bato.

DUSENGE Angélique avuga ko hari Abanyarwanda batarasobanukirwa n'itegeko rirebana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
DUSENGE Angélique avuga ko hari Abanyarwanda batarasobanukirwa n’itegeko rirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo ku butumwa bukubiye muri iki gitabo, ndetse no ku buryo bwatangwa. Abenshi mu bagabo, basanze amashusho yakoreshejwe muri icyo gitabo agaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku mubiri rikorwa n’abagabo rigakorerwa abagore, nyamara hari n’abagabo barikorerwa.

Aha, Mukankaka Immaculée, umunyamabanga wa PRO-FEMMES akaba yarasobanuye ko bitavuze ko ari abagabo gusa bakora ihohotera, ariko uko bikunze kugaragara mu Rwanda bakaba aribo benshi babikora.

Ngo gufata ishusho y’umugore ukubita umugabo cyangwa ufata umugabo ku ngufu byagaragara nk’ibidasanzwe no gusetsa abantu, kandi ubutumwa bugomba gutangwa hashingiwe ku bigaragara mu muco n’imyitwarire y’abantu, ariko bikaba bitavuze ko hari n’abagabo bakorerwa ihohoterwa.

Abagabo bibaza impamvu aribo bagaragazwa nk'abakora ihohotera gusa.
Abagabo bibaza impamvu aribo bagaragazwa nk’abakora ihohotera gusa.

Iki gitabo gishyizwe ahagaragara nyuma y’imyaka itanu, hasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 6/04/2009, itegeko rihana rikanakumira ihohoterwa mu rishingiye ku gitsina mu Rwanda. Nyuma y’iyo myaka ngo haracyari benshi batarasobanukirwa n’ibikubiye muri iri tegeko.

Mu karere ka Ngororero ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina bituruka ahanini ku buharike no ku mitungo. Ku ikubitiro, aka gatabo karatangazwa mu turere 4 umushinga PPIMA ukoreramo aritwo, Gakenke, Ngororero, Gatsibo na Nyaruguru.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka