Ngororero: Polisi yafashe abantu bari mu modoka bajya i Kigali batabyemerewe

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero, mu muhanda Karongi-Muhanga, yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa picknik RAE 607 X, itwawe na Hamis Mfizi Pascal apakiye abantu abajyanye i Kigali kandi batabifitiye uburenganzira, kuko bari barenze ku mabwiriza ya ‘Guma mu Karere’ yo kwirinda Covid-19.

Abafatiwe muri iyo modoka berekeza i Kigali batabifitiye uruhushya
Abafatiwe muri iyo modoka berekeza i Kigali batabifitiye uruhushya

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko umushoferi w’imodoka yari yahawe uruhushya "mouvement clearence", iva i Kigali ajya i Rusizi ku bitaro bya Gihundwe kureba umubyeyi we uharwariye. Asubira i Kigali, yapakiye abantu mu modoka ye batari babisabiye uburenganzira abaca amafaranga abavana Rusizi abajyana i Kigali Imodoka ayigira taxi, kuko yabaciye buri muntu amafaranga 25000Frw.

Polisi ivuga ko Hamis yafashwe ku mugoroba tariki 9 Nyakanga 2021 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Imodoka bari barimo
Imodoka bari barimo

Abafatiwe mu modoka barimo Asmani Jean de Dieu, Karemera James, Mwanankesa Mwanza na Rugabirwa Rugama.

Polisi ivuga ko abo bari mu modoka baciwe amande y’ibihumbi icumi na Ngali 10,000 buri muntu yo kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19, na ho umushoferi we akaba yaciwe 25,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba batamufungiye imodoka bakamuca amande gusa kdi nayo adakanganye cyane . gusa ntazongere cg abandi nabo ntibazamwigane .

Alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka