Ngororero: Polisi ifite intego yo kudasubira inyuma mu mitangire ya serivisi
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira aratangaza ko barimo kuzenguruka ahari Sitasiyo za Polisi mu Karere baganira n’abapolisi bakorera mu mirenge ku kunoza no gutanga serivisi nziza ku babagana.
Nyuma y’uko inzego z’umutekano zahawe amanota 91% ku rwego rw’Igihugu mu birebana no gutanga serivisi nziza akaba ari nazo zabonye amanota ya mbere yatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), SSP Zigira avuga ko bafite intego yo kutazasubira inyuma ahubwo bakongera imikorere myiza bakagera ku ntego yo gukemura ibibazo by’ababagana 100%.

Kuganiriza abapolisi bakorera muri aka karere ngo ni kimwe mu bizafasha mu kubibutsa inshingano zabo, no gufata ingamba nshya zabafasha kuzigeraho kandi ntawe bahutaje.
Mu Karere ka Ngororero hari Sitasiyo za Polisi eshatu ziri mu Mirenge ya Kavumu, Gatumba na Kabaya, kongeraho icyicaro kiri ku karere ndetse na za Poste za polisi ziri mu mirenge yose.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu avuga ko Polisi igamije kugera ku baturage 100%, kandi ko abaturage bishimira serivisi Polisi ibaha, nayo ikaba igamije kuborohereza kuzigeraho.
Anavuga ko hakiri ibyo polisi irimo gutegura bigamije kunoza imikorere yayo birimo kugeza Sitasiyo za Polisi muri buri murenge.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi kanyu keza turakabashimira kandi mukomereze aho