Ngororero : Ntibavuga rumwe ku gihano cyo guca amafaranga abakora ubuharike
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ngororero ntibemera kimwe akamaro k’igihano cy’amafaranga baca abafatiwe mu cyaha cy’ubuharike, bavuga ko kitabasha kugabanya kubugabanya ahubwo bagasaba ko hashyirwa imbataga mu bukangurambaga.
Ibi barabitangaza nyuma y’uko inama njyanama y’akarere ka Ngororero yemeje ko mu rwego rwo guca ubuharike, umugabo n’umugore bazajya bafatirwa muri ayo makosa bazajya bacibwa amafaranga ibihumbi 10 kuri buri umwe.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’aka karere Ruboneza Gedeon mu ntangiriro z’ukwezik wa 5/2015, yatangaje ko icyo gihano ari cyo bakoresha mu kurwanya ubuharike busa n’ubwabaye akarande muri aka karere.
Ibi byanemejwe na Ladislas Kagorora umukuru w’umudugudu wa Gatare mu kagari ka Nyange mu murenge wa Ngororero, uvuga ko bashyira mu bikorwa icyo gihano hanyuma bakanatanya abafashwe.
Ibi byatumye twegera bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage tubabaza icyo bavuga kuri ubwo buryo.
Uwiyimye Theodette, ushinze iterambere mu kagali ka Kamasiga mu murenge, avuga ko icyo gihano kidashobora kuvanaho ikibazo. Avuga ko mu kagari akoramo hagaragara ubuharike ariko ko badaca amafaranga abafashwe.
Avuga ko bamwe ntayo baba bafite, kandi ko n’abayafite batareka ubusambanyi kubera gucibwa amafaranga cyangwa gutandukanywa ku mubiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba Uwihoreye Patric, avuga ku gihano cyo guca amafaranga abafashwe basambana. Yagize ati « Ni igihano cyemejwe n’inama njyanama, ariko twe nk’abantu tubana n’abaturage twasanze bitashoboka. Twe duhamagara abafashwe n’abakekwa tukiyambaza ambanyamadini n’izindi nzego maze tukabigisha abumva bakumva. »
Umugore witwa Nyiransekuye alphonsine, avuga ko azi neza ko abagabo baca inyuma abagore babo bakinjira abandi bagore ariko ko kubaca amafaranga byakongera amayeri y’ubusambanyi, aho ngo hari abasigaye bajya gusambanira kure ngo badafatwa.
We na bagenzi be twaganiriye, bemeza ko ubuharike bukiri ikibazo gikomeye mu karere ka Ngororero. Akenshi ngo bikorwa n’abagabo ariko ngo usanga abo bashakanye bemera kwihanganira ubwo busambanyi kugeza igihe uwo bashakanye azisubiriraho abyibwirije.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|