Ngororero: Nta gisubizo kihuse cyo kubaka umuhanda ufungwa na Nyabarongo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kubera ikibazo cy’amikoro agishakishwa, nta gisubizo kihuse bwatanga ku kibazo cy’umugezi wa Nyabarongo wuzura ugafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Amazi ashobora kumara iminsi ibiri cyangwa itatu atarava mu muhanda
Amazi ashobora kumara iminsi ibiri cyangwa itatu atarava mu muhanda

Ibi bitangajwe mu gihe kuva nibura muri Mutarama 2024, imvura nyinshi yaguye yafunze uwo muhanda inshuro zirenze eshanu, bikagira ingaruka ku migenderanire y’Intara z’Amajyepfo, Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru unyuze Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Ikibazo cyo kuzura kwa Nyabarongo igafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira kimaze igihe kinini kigaragara mu bihe by’imvura, amatangazo yo guhagarika ingendo atangwa na Polisi abantu baba bayategereje cyane mu gihe imvura.

Ibyo ariko ntibubuza ko hari n’abafata ingendo bazindutse baraye hakurya cyangwa hakuno ya Nyabarongo, bagasanga amazi menshi yageze mu muhanda mu gice cyo mu Kagari ka Cyome mu Murenge wa Gatumba, ku buryo ntawagerageza kuyisukira.

Iki kibazo kimaze igihe kandi kirazwi mu nzego zose bireba, zanagiye zitanga ibiri gukorwa by’inyigo zo kuba umuhanda wasubirwamo ku gice kireshya na metero 800 kikazamurwa, cyangwa umuhanda ugahindurirwa icyerecyezo ukajya uhingukira mu gasantere ka Gatumba.

Ibyo kandi binemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, ubu uyu munsi utanga ibisobanuro bidatanga icyozere na mba ku gihe uyu muhanda watanga icyizere kirambye cyo kutongera gufungwa na Nyabarongo.

Agira ati, “Igihe amafaranga azabonekera umuhanda ushobora kuzazamurwa, cyangwa ukimurwa, ariko byose bizakorwa ari uko habonetse ubushobozi bisaba amafaranga ndamutse mvuga ngo azaboneka igihe runaka naba mvuze ibitari ntahagazeho”.

Nkusi avuga ko nawe yemeranya n’abagaragaza ko hari ibihombo biri guterwa no gufungwa kwa Nyabarongo, kandi ko ikibazo kizwi ariko hagishakishwa uburyo cyazakemuka.

Agira ati, “Ikibazo kirazwi na RTDA irakizi, Minisiteri y’Ibikorwa remezo irakizi, barabyumva ikibazo ni ubushobozi, mfite icyizere ko bizakorwa vuba ikibazo ni ubushobozi kandi abo bireba bose barakizi”.

Abakoresha uwo muhanda barinubira kuba udakorwa kandi hashize igihe

Bamwe mu bakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bagirwa inama yo guca umuhanga Muhanga-Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero, urugendo rusa nk’urwikubye inshuro eshatu iyo baba banyuze ahasanzwe.

Umwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi agira ati, “Iyo Nyabarongo yafuze umuhanda bidusaba ko abagenzi bava Muhanga bagera ku cyome bakavamo bagakora urugendo rw’amaguru nk’igihe cy’isaha, bakagera mu isantere ya Gatumba bagahura n’inzi modoka ivuye i Rubavu ikabakomezanya abari bavuye Rubavu nabo bikaba uko bakaza gufata imodoka ibageza i Muhanga”.

Umuwe mu bakoresha imodoka z’abantui bwite yabwiye Kigali Today ko aheutse gutungurwa no gusanga Nyabarongo yuzuye mu muhanda kandi yari atashye ubukwe, bikamusaba gusiga imodoka ku Cyome akagenda n’amaguru, yagera i Gatumba gatega moto.

Agira ati, “Kujya mu bukwe ugasiga imodoka ugaterera iyi misozi ya Cyome biragoye mu mvura n’ubundi itunyagira, ubwo usigaho n’urinze ya modoka ukaza kumuhemba ugarutse, turifuza ko uyu muhanda wakorwa kuko nk’abakecuru n’abanyanetege nke ubwo bahiota basubika ingendo bitari ngombwa”.

Umwe mu bacuruzi agira ati, “Nk’ubu hari amakamyo yacu yaraye i Muhanga aubu ari ku Cyome yabuze uko azana ibicuruzwa, hari ikamyo ipakiye akawunga Nyabarngo itavuyemo abanyeshuri bashobora guhura n’ikibazo cyo kubona ibyo kurya, badukorere umuhanda hasize igihe uduteza ibibazo”.

Mu myaka nk’itatu ishize RTDA yatangazaga ko hakozwe inyigo ikaza gubiurwamo ku buryo igice kireshya mna metero 400 kirengerwa n’amazi cyazamurwa, hakaba hari hakenewe miliyoni 800frw, nyuma yahoo iyo mvugo yarahindutse bivugwa ko noneho umuhanda wahindura icyrerecyezo ku burebure bwa kirometero ebyiri hakenewe nibura miliyari ebyiri arko ntacyakozwe ngo abaturage bizere ko bashobora guhirwa n’ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka