Ngororero: Ngo kirazira gufata abakozi bo mu birombe nk’abacakara
Ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zinyuranye zirimo ubugenzuzi bw’umurimo mu karere, ubugenzuzi bw’ubucukuzi muri minisiteri y’umutungo kamere n’inzego z’umutekano zagaragaje ko mu masosiyete acukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero hakomeje kugaragara abakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Uko kutubahiriza uburenganzira byanenzwe inshuro nyinsi n’ubuyobozi bw’Akarere na Minisiteri y’umutungo kamere bagiye bashyira ahagaragara amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi ariko ntiyubahirizwe uko yakabaye.
Uko kunenga kwagarutsweho mu nama yahuje abakora umurimo w’ubucukuzi, inzego z’umutakano n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 13 Gicurasi 2014, aho abacukuzi babwiwe ko kugeza ubu kizira gufata abakozi nk’abacakara babo.

Mu byanenzwe harimo gukoresha abakozi batikwije imyambaro y’akazi, abadafite ubwishingizi n’ubwiteganyirize, abacukuzi badafite inyubako zijyanye n’isuku n’ibndi. Hari n’abakoresha abakozi batazwi neza kandi amalisiti yabo agomba gushyikirizwa ubuyobozi igihe cyose hinjiye umukozi mushya.
Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’umurimo mu karere ka Ngororero, Barigora Evariste, “kirazira gufata abakozi bo mu birombe nk’abacakara kuko bafite amategeko mpuzamahanga abarengera”.
Bwana Mazimpaka yihanangirije abatubahiriza uburenganzira bw’abakozi abibutsa ko kubirengaho bihanwa n’amategeko. Yabasabye kubahembera ku gihe, bakita ku mutekano wabo mu kazi kandi bakabagezaho ibyo bafitiye uburenganzira byose.
Mu bibazo amasosiyete y’ubucukuzi akunda guhura nabyo hari icy’abajura bacukura ku buryo butemewe n’amategeko.

Mu kurwanya ubwo bujura bijejwe ko inzego z’umutekano zizabunganira kandi bibutswa ko kizira kwihanira nk’uko byigeze kubaho muri sosiyete ya NRD ndetse na GMC akorera muri aka karere aho abashinzwe kurwanya abo bajura bafungiye uwo bafashe mu ndaki ahandi bagakubita abo bakekaho kwiba.
Nk’abafatanyabikorwa b’Akarere, abacukuzi bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ryako. Bongeye kugaragaza ubashake bwabo bwo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund bongera gukusanya inkunga igera kuri miliyoni imwe n’igice (frw 1.500.000).
Akarere ka Ngororero kari muri dutatu twa mbere mu gihugu dukungahaye ku mabuye y’agaciro kakaba gacukurwamo cyane amabuye ya gasegereti na coluta.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|