Ngororero: “Ndi Umunyarwanda” yatumye babona imbaraga zo kumvikanisha ko nta Jenoside 2 zabaye mu Rwanda
Nubwo byasobanuwe bihagije kuva mbere hose ko mu Rwanda nta Jenoside 2 zahabaye, bamwe mu bagize inzego zitandukanye kuva ku mudugudu no mu tugari bamaze iminsi bahabwa ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bavuga ko aribwo bumvise neza ko habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bayobozi, abaturage basanzwe, abanyamadini, abikorera n’abandi bitabiriye ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Ngororero bavuga ko bahungukiye imbaraga zizabafasha guhangana mu bitekerezo n’abantu bakitiranya cyangwa bakagoreka amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Kimwe mu byo bavuga ko byabafashije muri ibi biganiro, ni inkuru ndende na filime ku birebana n’amateka y’u Rwanda beretswe, aho biboneye n’amaso yabo ndetse bakumva n’amatwi yabo ibyo abanyapolitiki n’abayobozi batandukanye bagiye bavuga cyangwa bakora mu bihe bitandukanye.

Kuri ubu, abakurikiye ibi biganiro bavuga ko biteguye neza kuzasobanurira bagenzi babo ibyiza bya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, aho muri aka karere hari abayitiranyaga no guhatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi, naho abandi ntibiyumvishe impamvu bibutswa ko ari Abanyarwanda kandi baravukiye iwabo mu Ngororero.
Honorable Depite Ngabo Amiel, ukuriye itsinda ry’abadepite baje gufasha muri ibyo biganiro yadutangarije ko abona hari icyahindutse mu myumvire y’abo baganiriye, biganisha ku kumva neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Uyu mudepite nawe ukomoka mu karere ka Ngororero avuga ko igihe kigeze ngo abatuye ako karere babere abandi urugero mu byiza kandi akurikije uko bitabiriye ibiganiro, nuko batanze ibitekerezo byubaka, bizagerwaho nta kabuza.
Kuba hari ibikomere byakumiraga abantu mu mitima yabo, binemezwa na bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, ahanini bishingiye ku mateka y’aka karere, uhereye ku butegetsi bwa Habyarimana, guverinoma y’abatabazi ndetse n’igihe cy’abacengezi.
Gusa, ubu biyemeje kwatura no kumva ko Abanyarwanda ari bamwe nk’uko kera baharaniraga Ubunyarwanda kugeza no kwanga kujya mu bucakara.

Musabeyezu Charlotte, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero asanga kuba ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byaraje mu gihe cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza bizaba umwanya wo gusuzuma n’ibindi byazitiraga abaturage ndetse n’abayobozi kubera ko bose bamaze kunga ubumwe.
Nyuma y’iminsi ine ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” bibera mu mirenge, kuva kuwa 31 Mutarama bizakomereza mu mashuri ndetse no mu midugudu.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
REKA TWESE TUBE ABANYARWANDA MU BIKORWA ARIKO CYANE CYANE KU MUTIMA