Ngororero : Mu mwiherero w’abayobozi n’abakozi b’akarere biyemeje kugabanya amakosa bakoraga muri gahunda za Leta
Ku wa 16 Nyakanga 2015, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Komite Nyobozi y’akarere hamwe na bamwe mu bakozi n’abafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 62 bakoze umwiherero ugamije gusuzuma aho bageze mu kwihutisha iterambere ry’akarere bashyira mu bikorwa igenamigambi ryako rikubiye muri DDP (District Development Programm).
Muri uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Rubavu, hagaragajwe ibimaze kugerwaho ariko hagamijwe kureba uko hubahirizwa ibyateganyijwe no kwisuzuma ku muvuduko bafite mu kuzamura akarere n’abagatuye.

Byagaragaye ko mu myaka 5 ishize akarere kashyize mu bikorwa ibyo kari karateganyije hashingiwe cyane ku mihigo ya buri mwaka. Aha havugwamo ibikorwaremezo nk’imihanda, amasoko, amazi, kuvugurura imijyi n’ibindi. Gusa byanagaragaye ko hari imishinga imwe n’imwe idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo batubahiriza ibyo bahawe gukora cyangwa amikoro makeya y’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko uwo mwiherero wari ugamije gufata ingamba zatuma barushaho kongera imbaraga mu mikorere yabo.
Muri uwo mwiherero biyemeje kunoza imikoranire y’inzego mu gufatanya no guhanahana amakuru ni kimwe mu bigiye kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako karere, Emmanuel Bigenimana, avuga ko aho abantu badakorera hamwe ibikorwa byabo bitaramba. Bemeje kandi ko bagiye kwirinda amakosa ayo ariyo yose mu gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere.
Mu myaka ibanziriza uyu, mu Karere ka Ngororero hagiye hagaragara amakosa n’uburiganya muri gahunda ya Girinka, VUP, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Ibyo byose ngo bikaba bitazasubira ukundi nihakurikizwa imyanzuro y’umwiherero.
Mbere yo gutangira umwiherero, basuye uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa maze Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko byari mu rwego rwo kugira ngo bamenye bimwe mu bikorerwa mu gihugu. Umwiherero wagombaga gusozwa ku wa 17 Nyakanga, ariko usozwa mu ijoro ryo kuwa 16 kubera umunsi w’ikiruhuko wahuje na Eid El fitr.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo bavuze bazabishyire no mubikorwa maze aka karere gakomeze kese imihigo