Ngororero : Mu kurwanya ubuharike ababanye bitemewe n’amategeko bacibwa amande bakanatandukanywa

Mu rwego rwo kurwanya ingeso z’ubuharike n’ubushoreke, mu karere ka Ngororero umugore n’umugabo bagaragaye ko babanye ku buryo butemewe n’amategeko bacibwa igihano cy’amafaranga ibihumbi 10 ku mugabo n’ibihumbi 10 ku mugore ndetse ubuyobozi bukanabatandukanya ntibakomeze kubana.

Nyirabarata Francoise utuye mu murenge wa Kageyo yemeza ko ubuharike bugihari aho abagabo bakururwa n’amafaranga babona ku gihe cy’isarurwa ry’imyaka maze baknjira abandi bagore.

Avuga kandi ko hari n’abagore bafite abagabo baba nyirabayazana mu gushora abandi bagabo mu busambanyi bitewe n’ubusinzi cyangwa kwihimura ku bagabo babo iyo batabafasha gutunga urugo kuko ngo hari abafite ingeso yo guhunga inshingano zabo.

Kagorora Ladislas wo mu murenge wa Ngororero avuga ko ingeso yo guharika itangiye kugenda igabanuka kuko abo bafashe mu mudugudu ngo babatanya batiriwe bahamagaza ubuyobozi bakwanga bakaba aribwo babishyikiriza izindi nzego.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko kuva igikorwa cyo guca amande no gutanya abagaragaweho izo ngeso bagitangije kuva mu myaka ibiri ishize kandi ngo bigenda bigabanya ingeso y’ubuharike yari yiganje muri aka karere ikaba n’intandaro y’amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Ngororero nka kageyo, Gatumba na Sovu ndetse n’ahandi abagabo bakunze gufata gushaka abagore benshi harimo n’abo batasezeranye byemewe n’amategeko nk’uburenganzira bwabo igihe ngo bashoboye gutunga ingo nyinshi, ariko bakomeje gusobanurirwa itegeko rireba abashakanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

JYE NDABONA AKO KARERE KARENGE NONESE ABA BAGUMYA GUHAMBIRANYA NIBICANA BIZAGENDA GUTE NONESE NUVUYE MUKARE KABO BARAMUKURIKIRANA

KUBWIMAMA VEDASITA yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

gushaka abagore barenzumwe sicyaha icyaha nukurongora umugore wabandi ret yacyu yagombe kureba kubagore dufite batagira abagabo ni beshyi abadepite bagatora itegeko buri mugabo ubishaka byibuze agashaka byibuze nka 3 nibwo ikibazo cyabagore cyakoroha naho ubundi gucumuntu amande ngo afite umugore urenzumwe nukumuhohotera ntabwo tworohewe bareke turongore tureke gusambana.

Saidi yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ubuharike buteza amakimbirane menshi mumiryango , bityo abana bakaharenganira bavutswa uburenganzira bwabo , arinaho akenshi havamo impfu za hato na hato kubera imitungo . ubuyobozi bushyiremo ingufu mukwigisha urubyiruko amasomo mboneza mubano . mukomerezaho bayobozi tubarinyuma!

THOMAS yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka