Ngororero: Minisitiri Kayisire yasabye abayobozi kuba indorerwamo y’abaturage

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Sonange Kayisire, arasaba abayobozi kuba urugero rw’abo bayobora kuko ari byo byafasha guhindura imyumvire y’abaturage, bakarushaho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.

Minisitiri Kayisire ashyikiriza umwe mu bayobozi b'Imidugudu ibihembo
Minisitiri Kayisire ashyikiriza umwe mu bayobozi b’Imidugudu ibihembo

Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa iba buri mwaka, ihuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Karere, aho baganira ku buryo bwarushaho guteza imbere imiyoborere inyuze umuturage.

Minisitiri Kayisire yagaragarije abayobozi ko igihe bitwaye nabi ari bwo buryo uwo bayoboye yitwara, kandi iyo bitwaye neza n’abaturage bahitamo kwitwara nk’abayobozi, kuko baba bafite ibyo babigiraho.

Agira ati “Kuba ba bandebereho ni uburyo bwiza bwafasha umuturage guhinduka, niba uri umuyobozi umubyeyi wawe aba ahantu habi, utishyura ubwisungane mu kwivuza, ari wowe urwana n’umugore, urwaje bwaki, n’umuturage uyoboye ni uko azabigenza, ariko niba iwawe nta makimbirane, mubayeho neza, mukora akazi mukishima n’umuturage azaharanira kubigeraho”.

Guverineri Habitegeko yasabye abahembwe kuganira n'abaturage icyo bakoza ibyo bihembo
Guverineri Habitegeko yasabye abahembwe kuganira n’abaturage icyo bakoza ibyo bihembo

Byanagarutsweho kandi na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, aho yagaragarije abayobozi ko burya ibikorwa byabo n’umusaruro ubivamo, ari wo musaruro abaturage batanga.

Agira ati “Abayobozi bakemuye ibibazo biri iwabo, gukemura iby’ahandi ni nko kuzimya buji. Nimureke rero twisubireho nk’abayobozi, cyangwa niba wumva kuyobora bikunaniye jya mu bayoborwa kuko kuyobora si umunyenga, niba wabyumvaga gutyo umenye ko wibeshye umuhamagaro”.

Guverineri Habitegeko yagaragaje ko hari abayobozi bakora neza kandi bakabishimirwa, ariko biba bikwiriye gukomeza kugira ngo umuturage amugirire icyizere, amurebereho yiteze imbere, kuko iyo ubatereranye nawe baguharira ibyawe.

Atanga urugero ku baherutse guhabwa ibihembo na Polisi ku isuku n’isukura, ko baramutse baticaranye n’abaturage ngo baganire icyo babimaza, byazarushaho kuba bibi abayobozi babyikoreshereje uko bashaka.

Agira ati “Umuyobozi wahembwe miliyoni, naramuka agiye akayikoreshereza uko ashatse kandi iyo miliyoni yaragizwemo uruhare n’abaturage, niyongera kubakenera ngo bagire ibindi bakorana bazamubwira ngo genda ibyikorere, kuko n’ubundi ni wowe uhembwa”.

Mukamana wahawe ibihembo byinshi avuga ko byagizwemo uruhare n'abaturage
Mukamana wahawe ibihembo byinshi avuga ko byagizwemo uruhare n’abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana wahawe ibihembo bitatu, birimo n’ikijyanye n’imihigo y’inzego z’imitegekere yegereye abaturage, avuga ko ibyo bihembo abaturage babigizemo uruhare, ku buryo n’abandi bayobozi babikurikije barushaho kujyanamo.

Agira ati “Ibyo byose ni ibihembo abaturage bagizemo uruhare, kuko nibo twafatanyije kugaragaza ibibazo dufite tukiyemeza kubikemura dufatanyije twese, kandi ibihembo tugiye kubimurikira abaturage kugira ngo imihigo yose tujye tuyesa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, na we yemera ko ari ngombwa ko umuyobozi aba nkore neza bandebereho, kandi ko bazakomeza gufasha abayobozi b’inzego kuva ku Midugudu kugera ku Karere bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Agira ati “Ni byiza ko ibyo umuyobozi yigisha abaturage na we aba abikora kugira ngo abaturage barebere ku byiza dukora, nabo barebereho bwa butumwa bubafashe, ibyo tubasaba biborohere gushyirwa mu bikorwa”.

Meya Nkusi yavuze ko umuturage agera ikirenge mu cy'umuyobozi we
Meya Nkusi yavuze ko umuturage agera ikirenge mu cy’umuyobozi we

Muri iyo nama hanabayeho gushyikiriza ibihembo abayobozi bitwaye neza kurusha abandi, no guha abakuru b’Imidugudu telefone zigezweho zibafasha koroherwa mu gusangira amakuru n’izindi nzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka