Ngororero: Miliyari 13.5Frw zigiye gushorwa mu guha abaturage amashanyarazi

Ingo ibihumbi 28 zo mu Karere ka Ngororero zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo kwesa umuhigo w’icyerekezo kigari cy’iterambere (NST1) 2024.

Izo ngo zizacanirwa hakurikijwe imiterere y’aho ziri, ni ukuvuga ko abatuye ku midugudu begeranye bazahabwa amashanyarazi yo ku muyoboro mugari (on glid), naho abataratura ku midugudu batatanye bakazahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (Off Glid).

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko umushinga wo guha abaturage amashanyarazi uzakorwa mu gihe cy’umwaka n’igice (amezi 18), ukazatuma ako karere kava ku ijanisha rya 55% by’ingo zifite amashanyarazi kakagera kuri 75%.

Uwo mushinga uzakorera mu mirenge yose 13 igize Akarere ka Ngororero, mu midugudu 307 kuri 419 igize akarere, hakazakorwa imiyoboro migari iringaniye ifite uburebure bwa km 286, n’imiyoboro mito ifite uburebure bwa km 1022.

Meya Nkusi avuga ko umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Rwiyemezamirimo witwa (CEGELEC), uzafatanya n‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL), ku gaciro ka Miliyari 13,5Frw.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero butangaza ko bugiye gutangira kwegera abaturage bukabategura kuri uwo mushinga
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bugiye gutangira kwegera abaturage bukabategura kuri uwo mushinga

Uhagarariye CEGELEC asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ubufatanye kugira ngo umushinga uzagende neza, bityo intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage zigerweho nta nkomyi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko ubu bagiye gutangira kwegera abaturage, bakabasaba kwitegura abazaba bari mu mirimo yo gukwirakwiza amashanyarazi, dore ko ari n’umushinga uzatanga akazi aho imiyoboro izanyura.

Agira ati “Ubu tugiye kwegera abaturage tubategure, ku bijyanye no kubaha indishyi ikwiye ahazanyura imiyobozo tubabarire, ariko nabo turabasaba kutikanyiza ngo bifuze ibirenze agaciro k’ibyabo bizaba byangijwe, niwo musanzu tubasaba kutagora abagenagaciro kugira ngo imirimo yihute”.

Ku kijyanye n’uburyo usanga Rwiyemezamirimo akunze kwambura abaturage ku byabo byangizwa ahanyuzwa imiyoboro, Nkusi avuga ko byose byateguwe neza kandi amafaranga yo kubyishura ari mu mushinga ku buryo hatazabaho guhekerwa kubishyura.

Naho ku bijyanye n’uburiganya mu kubara ibizangizwa ahazanyura imiyoboro n’ahazashingwa amapoto, bikunze kujya bigaragara hamwe na hamwe, aho abagenagaciro bakuramo indonke ishingiye ku kubarira imitungo idahari, cyangwa kwaka ruswa ngo babarure ibirenze, na byo ngo bizakurikiranirwa hafi.

Ibiganiro byahuje abahuriye ku mushinga wo guha abaturage amashanyarazi
Ibiganiro byahuje abahuriye ku mushinga wo guha abaturage amashanyarazi

Meya Nkusi avuga ko nta bundi bufasaha busanzwe abaturage bakusanyije basaba amashanyarazi, nk’uko hari ubwo byigeze gukorwa, naho ku kijyanye no kwishyura imirasire y’izuba ku batuye ahantu batataye, ngo hazabaho nkunganire ya Leta hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe.

Naho abazahabwa amashanyarazi yo ku muyoboro mugari bo, ngo bazajya bakatwa amafaranga make kugeza bamaze kwishyura ikiguzi cyose cya mubazi, kingana n’ibihumbi 55frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka