Ngororero: Kutumvikana ku bukode bwa parikingi byatumye abamotari badakora iminsi ibiri

Kuva tariki ya 5 kugera ku ya 6/11/2014, zimwe muri moto z’abakora akazi ko gutwara abagenzi (motards) ziparitse kuri polisi ya Ngororero kubera ko ba nyirazo batishyura ubukode bw’aho baparika moto zabo bategereje abagenzi, ariko ba nyirazo bo bavuga ko akarere kabaca amafaranga y’umurengera.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hashize imyaka 3 aba ba motari bagejejweho iteka rya perezida wa Repubulika No 25/01 ryo kuwa 09/07/2012, rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’imisoro n’amahoro byakwa n’inzego zibanze, ariko bakaba barinangiye gutanga amafaranga basabwa.

Ingingo ya 6 y’iri teka rya Perezida wa Repubulika riteganya ko imodoka nto n’amapikipiki bisora amafaranga ya parikingi ku buryo bukurikira; Amafaranga 100 ku isaha, amafaranga 500 ku munsi cyangwa amafaranga atarengeje ibihumbi 10 ku kwezi.

Bamaze iminsi ibiri badakora kubera kutishyura parikingi.
Bamaze iminsi ibiri badakora kubera kutishyura parikingi.

Akarere ka Ngororero ko kahisemo kwishyuza abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto amafaranga ibihumbi bitatu ku kwezi ariko bamwe mu bamotari bakaba batayatanga. Mu gushyira igitsure kuri abo bamotari, akarere kahagaritse ndetse gafatira ibinyabiziga bimwe bahereye ku bakorera mu mujyi wa Ngororero.

Nsengiyumva Obed, umukozi ushinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu karere ka Ngororero avuga ko impamvu bahereye ku bamotari 48 bakorera mu mujyi wa Ngororero ari uko amakuru bafite avuga ko aribo bagandisha abakorera ahandi mu kudatanga ayo mafaranga, cyane ko abakorera mu tundi duce nka Kabaya na Gatumba bo bari baratangiye kuyatanga ariko bagacibwa intege n’abakorera mu mujyi wa Ngororero.

Binubira kwishyura Parikingi idatunganyije kuko n'ubundi bajya kugama ku mabaraza y'amazu.
Binubira kwishyura Parikingi idatunganyije kuko n’ubundi bajya kugama ku mabaraza y’amazu.

Bagabo Védaste, ukuriye abamotari bo mu mujyi wa Ngororero avuga ko bifuzaga ko bajya bishyura amafaranga ya parikingi ku munsi kuko badakora buri munsi, ariko akarere kakaba katarashyizeho umukozi ushinzwe kwakira ayo mafaranga.

Ikindi kandi aba bamotari binubira ko batagira aho guparika moto zabo hasakaye kuko ku mvura cyangwa izuba ryinshi bajya kugama ku mbaraza z’amazu.

Icyakora, nyuma y’ibiganiro by’iminsi 2, Bagabo yatangarije ko bumvikanye n’akarere kakabasonera igihe bamaze batishyura maze buri mumotari agatanga amafaranga bitandatu bihwanye n’ubukode bw’amezi 2, bakemera ndetse ko bazajya bishyura ibihumbi bitatu buri kwezi bitarenze itariki ya 6.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka