Ngororero: Kugabanya amafaranga yagenerwaga imirenge ngo bizabangamira imikorere y’utugari
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugabanyije amafaranga yo gukoresha bwahaga imirenge bimaze kwemezwa n’inama njyaanama y’aka karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ntibishimiye igabanywa ry’ayo mafaranga ngo kuko ari bo bigiraho ingaruka nyinshi mu kazi bikanabatera gukora amakosa.
Kuva mu ntangiriro z’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, amafaranga yo gukoresha (frais de fonctionnement) yahabwaga imirenge ari na yo ikuramo ayo iha utugari yakuwe ku mafaranga ibihumbi magana inani ashyirwa ku bihumbi magana atanu.

Nyuma y’ibyo hemezwa ko amafaranga buri murenge uzajya winjiza mu karere avuye mu mahoro n’amande (ibihano) izajya isubizwamo 50% maze ikayongera ku yo yahawe n’akarere.
Nyuma yo guhabwa ayo mafaranga 50%, umurenge na wo usubiza akagari 25% yayo kinjije.
Abenshi mu mbanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuga ko byabagizeho ingaruka kuko badafite uburyo bumwe bwo kwinjiza amafaranga bityo abinjiza makeya ntibabashe gukora akazi kabo nk’uko byari bisanzwe.
Safari Modeste wo mu murenge wa Ndaro avuga ko kuva hashyirwaho iyo gahunda amafaranga bahabwaga yagabanutse ubu bikaba bibagora kubona ibikoresho n’uburyo bwo gukora nko guhamagara nk’uko byahoze.
Muvandimwe Yvone Christine wo mu murenge wa Gatumba na we avuga ko bibagora gukora akazi kabo aho usanga birirwa bahiga amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko icyo cyemezo bagifashe nyuma yo kubyumvikanaho na ba gitifu b’imirenge.
Ngo byagaragaye ko imirenge itari ikinjiza amafaranga mu karere maze bahitamo gukoresha ubwo buryo ngo babahwiture.
Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, avuga ko ubwo buryo butagenzuwe neza bushobora gutuma abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baca amafaranga abaturage babarenganya, cyangwa igihe kinini cyabo bakagiharira kuyashakisha kugira ngo babone menshi.
Yasabye ubuyobozi bw’akarere binyuze mu nama njyanama kuzanoza iyo mikorere ku buryo itahungabanya akazi ko mu tugari.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki cyemezo ntabwo babanje kubitekerezaho pe, kuko niba imirenge itinjiza amafaranga ava mumisoro ndetse no mumande byumvikanako batumva umuhigo nicyerekezo kigihugu, najyinamako buri murenge wabazwa ibyawo kdi akarere nako kagakora inshingano zabo zokugira inama imirenge.iki cyemezo kizabashyira ahantu habi mutazikura.
murakoze
ibi byemezo bishobora kuzabangamira abaturage kuko akagali kazashakisha amaf nkuwayataye