Ngororero irashimwa kuba iri imbere mu bumwe n’ubwiyunge
Hatangizwa icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimiye abatuye Ngororero ko bafite amanota ya mbere mu bumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Murekezi yatangije icyumweru cyubumwe nubwiyunge, aanatangiza igihembwe cyihinga Amuri aka karere ka Ngororero kuri uyu wa 01 Ukwakira 2016.
Ashima aba baturage yagaragaje uko ibipimo mu bumwe nubwiyunge bihagaze muri aka karere, kari imbere y’utundi, abasaba gukomeza gutera intambwe ntibasubire inyuma.
Yagize ati«Ibipimo byo muri 2015 bigaragaza ko abaturage ba Ngororero bari ku gipimo cya 96,8% mu kugira ubwizerane mu baturage, na 97,3% mu kwizere inzego z’umutekano».

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2015 bugaragaza ko mu gihugu hose igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri kuri 92%, aho cyari kivuye kuri 81,3% mu 2010.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba yasabye abagiseta ibirenge guhinduka bagashyira hamwe n’abandi baturage.
Ati «Niba hari abakibwira ko bazateza umwiryane mu banyarwanda baribeshya. Bakwiye kwisubiraho vuba, nta muntu ukwiye kubona mugenzi we nk’ikibazo ahubwo akwiye kumubona nk’igisubizo ».

Ndayisaba nawe yemeje ko Ngororero ikataje mu bumwe n’ubwiyunge, ndetse ikaba yarabiherewe igikombe ku rwego rw’Igihugu.
Yanagarutse ku mateka yaranze umurenge wa Kabaya ahafatwa nk’ahacuriwe umugambi wa Jenoside, ariko ubu hakaba havugwa imibanire myiza kurusha ahandi.
Muri iki cyumweru cyubumwe nubwiyunge hazamurikwa abarinzi b’igihango ku nzego zose.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyahuriranye n’igihe cy’imiyoborere myiza ikaba igira iti « dukomere ku gihango dufitanye n’urwanda, turinda ibimaze kugerwaho ».
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|