Ngororero: Ingengo y’imari nshya izibanda ku gusana ibyangijwe n’ibiza

Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yemeje ingengo y’imari nshya isaga Miliyari 33Frw, izakoreshwa hibandwa ku bikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza, no guteza imbere ubuhinzi nk’umwuga utunze benshi mu baturage b’ako karere.

Ingengo y'imari nshya izibanda ku gusana ibyangijwe n'ibiza
Ingengo y’imari nshya izibanda ku gusana ibyangijwe n’ibiza

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Nyiramasengesho Jeannette, avuga ko muri rusange ibikorwa remezo bizakorwa birimo kubaka ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza, gusana imihanda iherutse kwangizwa n’ibiza, kubakira abo byasenyeye no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Ibyo bikorwa byose bizatwara amafaranga angana na 10.6% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023-2024, akaba asaba abaturage kuzarushaho kwita ku nama bagirwa n’abayobozi, kugira ngo babashe kurinda ibikorwa biba byagezweho.

Agira ati "Icyo dusaba abaturage ni ukwita ku bikorwa biba byagezweho, ahubatswe umuhanda bakawurinda isuri, ibiraro bakabirinda kwangirika kugira ngo birinde ingaruka zatuma ibikorwa remezo byangirika".

Ku kijyanye no kuba abatuye Akarere ka Ngororero batunzwe n’ubuhinzi, Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere avuga ko amafaranga angana na 6.3% azashyirwa muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, hibandwa ku kwigisha abaturage gukora ubuhinzi kinyamwuga.

Agira ati "Abaturage bacu ahanini batunzwe n’ubuhinzi, hazabaho kubigisha kuvugurua urutoki, gutera icyayi na kawa mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, nka kimwe mu bikorwa shingiro umuturage wacu akuraho imibereho".

Avuga kandi ko igice kikini cy’amafaranga kizinjira mu guhemba abarimu no kwita ku burezi, aho agera kuri 48% yose azakoreshwa mu bikorwa byo kwita ku burezi no guhemba abarimu.

Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngororero y’umwaka ushize, yabarirwaga hejuru ya Miliyari 32Frw, ikaba yiyongereye ikagera muri Miliyari 33Frw, ibyo ngo bikaba bitanga icyizere cy’uko ibyemejwe kugerwaho bizashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka