Ngororero: Imwe mu mihanda irimo gusenywa n’imigezi
Mu karere ka Ngororero bimwe mu bikorwa remezo cyane cyane imihanda ihuza uturere byugarijwe n’imigezi ibyangiza.

Imwe muri iyo mihanda ni umuhanda wa Kaburimbo uhuza Muhanga-Ngororero-Nyabihu, aho wangijwe n’umugezi witwa Gakoma hafi y’agakiriro ka Ngororero mu murenge wa Ngororero, ndetse inkuta z’ako gakiriro nazo zikaba zigaragaza ko zigiye guhirima.
Uyu muhanda wa kaburimbo kandi wugarijwe n’inkangu iri ahitwa i Buyungu mu murenge wa Hindiro kubera umugezi uri munsi yawo n’amasoko yawo.
Umugezi wa Satisyi nawo urimo gusatira bikomeye umuhanda Kazabe –Rutsiro unyuze ku mukore wa Rwabugiri, ndetse umugezi wa Giciye nawo ntiworoheye umuhanda mu murenge wa Muhanda.

Kimwe mu bivugwa ko bitiza umurindi iyo migezi mu kwangiza imihanda harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amabuye yo kubakisha hamwe n’imicanga.
Kanyange Christine umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere yemeza ko hari ababaca murihumye bakangiza imihanda.
Yagize ati « nibyo nubwo hari ibyangombwa duha abakora ubucukuzi kandi bagacukura ahagenzuwe, hari n’abiha gucukura badafite ibyangombwa bakangiza imigezi ndetse na bamwe mu bafite ibyangombwa barenga ku mategeko ».

Gusa ngo bene aba iyo bafashwe bacibwa amafaranga ndetse bamwe bakanafungwa, ubu hakaba hamaze gufatwa batandatu.
Kanyange yemera kandi ko habaye uburangare mu kuyobora amazi hakorwa umuhanda ujya mu murenge wa Kavumu akaba ariyo yangiza agakiriro n’umuhanda wa kaburimbo.
Kanyange ariko anavuga ko imiterere y’akarere ubwayo nayo ituma imigezi yuzura cyane ikangiza ibindi bikorwa.
Avuga ko bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, batangiye gusana umuhanda wa kaburimbo ndetse akarere karimo gukora inyigo yo kubakira agakiriro.

Ku birebana n’imigezi yangiza imihanda y’igitaka ihuza Ngororero n’utundi turere ngo baracyashaka abafatanyabikorwa bo kubafasha kuyobya iyo migezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|