Ngororero: Imiryango isaga 4,000 imaze guhabwa amafaranga y’icyiciro cya mbere atishyurwa

Imiryango isaga 4,000 yo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, niyo imaze gubabwa icyiciro cya mbere cy’inkunga ya Leta, igamije kubakura mu bukene yiswe (Give Directly), ayo mafaranga akaba atishyurwa.

Guverineri Habitegeko yasabye abahawe amafaranga gutandukana burundu n'imibereho mibi
Guverineri Habitegeko yasabye abahawe amafaranga gutandukana burundu n’imibereho mibi

Icyiciro cya mbere kingana n’ibihumbi 329Frw mu gihe ubundi biteganyijwe ko buri muryango uzahabwa ibihumbi 821Frw, ku miryango isaga 6000 ituye mu Murenge wa Kageyo, nibura uwemerewe guhabwa amafaranga ukaba ugomba kuba uhamaze amezi atandatu uhatuye.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Bizimana Jean D’amour, atangaza ko impamvu imiryango ibarirwa mu bihumbi 2000 itabona ayo mafaranga, byatewe n’uburyo atangwamo kuko bayatanga inshuro ebyiri mu kwezi, bivuze ko hari abataragerwaho ariko ntawe uzacikanwa, kuko yatangiye gutangwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022.

Bizimana avuga ko imyitwarire y’abaturage ku mafaranga angana atyo imeze neza, kuko kuva yatangwa nta rugomo cyangwa ubujura byagaragaye, ahubwo abaturage bamaze kuyafata bahise batangira kuyabyaza umusaruro bagura amatungo magufi n’amaremare.

Abaturage bahawe amafaranga batangiye kwiteza imbere
Abaturage bahawe amafaranga batangiye kwiteza imbere

Avuga ko hari n’abasannye inzu zari zimeze nabi bari batuyemo, bubaka ibikoni n’ubwiherero, banagura ibibanza byo guturamo, ku buryo mu minsi iri imbere hazaba hagaragara impinduka mu kwiteza imbere.

Agira ati “Abaturage bamaze kugura inka hafi 1000, baguze amatungo magufi asaga 600, hari abayashoye mu mishinga y’ubucuruzi, niba umuturage yaguzaga ibihumbi 100Frw muri SACCO akamuteza imbere, nta wabura kuvuga ko ibihumbi bisaga 800Frw bitazagira aho bimugeza”.

Ku kijyanye no kuba abaturage barahawe amafaranga ariko bakaba batarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 100%, Bizimana avuga ko ukwezi kwa Kanama kuzarangira bose bararangije kwishyura, kuko abahawe amafanga basabwe n’ubundi kuyanyuza mu matsinda y’abahetsi basanzwe bishyuriramo kugira ngo adasenyuka kandi ari bumwe mu buryo bwari bwagaragaje gufasha abaturage.

Agira ati “Twararebye dusanga uhawe amafaranga agiye kwiyishyurira twahita twuzuza 100%, ariko tukaba dusenye bwa buryo twashyizeho bwo kwishyura binyuze mu matsinda y’abahetsi, ukwezi gutaha kuzarangira bose bamaze kwishyura”.

Bizimana avuga ko abaturage bari kwitwara neza mu nkunga bahawe
Bizimana avuga ko abaturage bari kwitwara neza mu nkunga bahawe

Ubwo yasuraga Umurenge wa Kageyo mu nteko y’abaturage ngo hasuzumwe uko abahabwa amafaranga bari kuyakoresha, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, yashimye uko abahawe amafaranga bakora ibikorwa bigamije guhindura ubuzima, abasaba kutayapfusha ubusa kuko bayahawe n’umukuru w’Igihugu.

Agira ati “Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza, inkunga ni nziza kandi uyitera umuntu uri mu rugendo. Nk’aya mafaranga asaga ibihumbi 800frw kandi basanzwe bakora ibindi, turifuza ko yazabateza imbere, bakarinda ibyagezweho no kubicungira umutekano, naho ibindi Perezida wacu yarabibemereye”.

Avuga ko kumva umuntu yahawe ayo mafaranga bugacya yasubiye mu buzima bubi byaba ari ikibazo gikomeye, ari nayo mpamvu asaba abaturage kubyaza umusaruro ibyo bahabwa, hanyuma bakabaza ubuyobozi ibyo bwabemereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko hari indi mirenge yo mu turere tumwe na tumwe yahawe ayo mafaranga, kandi yagize akamaro ku buryo hizewe ko no muri Ngororero bizatanga umusaruro.

Abayobozi barangajwe imbere na Guverineri Habitegeko bakiriye n'ibindi bibazo by'abaturage
Abayobozi barangajwe imbere na Guverineri Habitegeko bakiriye n’ibindi bibazo by’abaturage

Inkunga ya Give Directly ihabwa buri wese hadakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, usibye bamwe mu bakozi ba Leta batayemerewe, biteganyijwe ko nyuma y’Umurenge wa Kageyo hazakurikiraho indi mirenge ikigaragaza ko iri inyuma mu Karere ka Ngororero, nayo izahabwa ayo mafaranga atishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka