Ngororero: ikibazo cy’amazi meza gikomeje kubera ingorabahizi abaturage
Ikibazo cy’amazi meza akiri macye mu karere ka Ngororero gikomeje kuza imbere mu biganiro byinshi bitangwa mu nama z’akarere ariko ntikibonerwe umuti, bitewe n’imterere y’akarere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye.
N’ubwo iki kibazo gihari, nta bibazo by’inshi by’indwara ziterwa n’umwanda bigaragara muri aka karere, nk’uko Osee Muganza, ushinzwe ubuzima abivuga.Gusa hakaba hari aho usanga abaturage badakurikiza amabwiriza arebana n’isuku no kwirinda umwanda cyane cyane bita kugusukura amazi bakoresha.
Hari n’abandi usanga badafata neza amazi bafite, bagakoreramo imirimo iyanduza nko kumesera mu mariba no kwiyuhagiriramo, n’ubwo hari ahari hatangiye imirimo yo kubaka ibikorwa remezo birebana n’amazi.
Kugira ngo iyio ngeso icike, abaturage bose by’umwihariko abajyanama b’ubuzima bafashe inshingano zo gukumira no kwihaniza abantu bafite ingeso zo gushora amatungo, aho abantu bavomera kugeza igihe ikibazo cyo kubona amazi meza kandi yubakiye neza kizakemukira.
Umwe mu baforomokazi witwa Odile WIBABARA ukorera muri aka gace, we asanga ikibazo cyo gukoresha amazi mabi kitakagombye kuba ari inyigisho igihabwa umuturage w’Umunyarwanda muri iki gihe, kuko ari isoko y’ubuzima bw’abantu uhereye kuri uwo wanduza amazi.
Ariko yongeraho ko indwara zituruka ku isuku nke zikigaragara ku bigo nderabuzima byo muri aka karere.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|