Ngororero: Ihame ry’uburinganire rigaragara no mu kazi
Mu rwego rwo gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’umuryango, mu karere ka Ngororero biyemeje kuzamura umubare w’abagore bagaragara mu mirimo itandukanye itari iy’ubuhinzi, kuko hari abacyitinya bigatuma basigara inyuma.
Uko gushishikariza abagore kwitabira gupiganwa ku isoko ry’umurimo ndetse no mu gushora imari byatwe n’uko byari bimaze kugaragara ko mu karere ka Ngororero ingo nyinshi ziyobowe n’abagore arizo zigaragaramo ibibazo by’ubukene bukabije kurusha iziyobowe n’abagabo, aho mu mwaka ushize zari ku gipimo cya 71%.
Uko kubashishikariza kudahera mu mirimo yo mu rugo gusa byatangiye kugaragaza umusaruro kuko abagore benshi bahagurukiye ubucuruzi kuruta abagabo; nk’uko byemezwa na Hitayezu Alphonse, umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Nubwo nta mibare ifatika twabashije kubona kuri ubwo bwitabire, iyo urebye mu mirimo y’ubucuruzi ndetse no mu makoperative yo muri aka karere usanga koko higanjemo abagore.
Uko gushyigikira uburinganire no kudahezwa kw’abagore kandi kunagaragara mu mirimo itandukanye ndetse no mu mibereho myiza.
Icyegeranyo dukesha umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe igenamigambi, Birorimana Jean Paul, kigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena uyu mwaka, abagore bahawe akazi mu mirimo ya VUP ku kigereranyo cya 49%, abahawe amatungo muri gahunda ya girinka bakaba 61%, abahawe akazi mu yindi mirimo y’amaboko ni 41%, naho abize bari mu kazi gatandukanye bari 36%.

Jeanne D’Arc Murekatete, Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Ngoroero nawe ahamya ko abagore bari ku rwego rwiza kandi ko gahunda zibateza imbere zikomeza.
Akomeza avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa ryabakorerwaga gisa n’icyacitse kandi ngo kuba abagore bazamurwa mu ntera ntibituma badakomeza kubaha abagabo kuko kubahana ari umuco nyarwanda.
Erinest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|