Ngororero: Ibiza byahitanye icyenda abandi babiri baburirwa irengero
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero imvura yaguye ari nyinshi iteza inkangu ndetse inasenya amazu, bihitana abantu icyenda, abandi babiri baburirwa irengero.

Imirenge yibasiwe n’ ibi biza ni Kabaya, Muhanda, Hindiro, Kavumu na Kageyo. Muri iyi mirenge hangiritsemo ibikorwa remezo birimo imihanda, ibitaro amazu y’abaturage, ubu hakaba hakibarurwa ibindi byangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yatangarije Kigali Today ko mu bo ibi biza byahitanye higanjemo abana, ngo kuko muri abo icyenda umunani bose bari abana batoya.
Uyu muyobozi wa Ngororero yanasabye abaturage bo muri aka Karere kwigengesera, no kwimuka kuburyo bwihuse mu manegeka bakajya gushaka amacumbi ahandi ngo kuko imvura ikigwa ishobora kubateza ibyago batimutse.



Ohereza igitekerezo
|
ababuze ababo turabihanganisha isi ni gatebe gatoki
imvura yo iteye ubwoba muri iyi minsi gusa iyo miryango yahuye nibyo biza ikomeze kwihangana gusa nukuba maso abatuye ahantu habi ndumva bareba uko bakimuka
BYOSE MUBIHARIRE IMANA
Nihanganishi ababuze ababo muribyo biza.
Imana nitabare ABANYARWANDA kubera bino biza bitwugarije!!!
imvura irimo kugwa muri iyi minsi nimbi cyane.birasaba ko niba iguye nijoro abantu baryamye nta wakahombye guheranwa nigitosti .ahubwo tugomba kubyuka byaba ngombya tukaba twava no munzu.
nkurikije uko muri iki gitondo imisozi igitenguka kdi imvura ikaba itararekera kugwa ibyangirika nabahitanwa nabyo bariyongera