Ngororero: Ibibazo 501 nibyo akarere kamaze gukemura
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari usoza, mu karere kose hamaze gukemurwa ibibazo by’abaturage 501. Ibyo byakozwe mu rwego rw’imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, avuga ko ibibazo by’abaturage byagabanutse kuko muri rusange hakiriwe ibigera kuri 603, mu gihe mu myaka ibiri ishize ibibazo byakirwaga byageraga kuri 800 buri mwaka.
Kuba hari ibibazo byakiriwe bikaba bitarakemuka, umuyobozi w’akarere avuga ko ahanini biterwa naba nyirabyo basabwa ibyangombwa birebana n’ibibazo byabo ntibabizane vuba. Yongeraho ko hari n’abazana ibibazo byamaze kugera mu nkiko kandi ubuyobozi bw’akarere nta mwanzuro bwabifataho.
Naho, mu kuba umubare w’ibibazo ugenda ugabanuka n’ibyakiriwe bigakemuka vuba, umuyobozi w’akarere avuga ko babikesha ubufatanye n’abanyamategeko Minisiteri y’Ubutabera yahaye uturere bagira inama bagatanga n’ubufasha mu by’amategeko ndetse n’umuhesha w’inkiko.
Ruboneza avuga ko intego bihaye ari ugufasha abaturage b’akarere ayoboye gukemura ibibazo bafite batagombye gusiragira munkiko, dore ko akarere ka Ngororero gafite abaturage bakunze kurangwaho no gukururana mu nkiko ahanini bitewe n’ibibazo byo mu miryango.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|