Ngororero: Hari abo mu byiciro byihariye bavuga ko bagihezwa

Bamwe mu bagize ibyiciro byihariye mu Karere ka Ngororero birimo n’iby’abafite ubumuga, baratangaza ko bagihezwa mu muryango Nyarwanda, ku buryo bibangamiye uburenganzira bwabo, bakifuza ko hakomeza gukorwa ubuvugizi bakitabwaho.

Basabye ko abo amateka yasigaje inyuma bajya baturana n'abandi kugira ngo bareke kwigunga bonyine
Basabye ko abo amateka yasigaje inyuma bajya baturana n’abandi kugira ngo bareke kwigunga bonyine

Babitangarije mu gikorwa cyo kugaragaza ibyavuye mu biganiro hagati y’abaturage bagize ibyo byiciro, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, byakusanyijwe n’Umuryango wita ku burenganzira bw’abantu bo mu byiciro byihariye (IDA Rwanda) mu Mirenge ya Ngororero, Gatumba na Muhororo.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Gatumba, avuga ko ikibazo cy’imyumvire no kubakirwa ubushobozi, bikiri mu bica intege ibyiciro byihariye ntibabashe kuzamuka byihuse.

Nko ku bo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, avuga ko usanga ntaho bagira bari mu Gihugu, kuko nk’iyo bubakiwe ahantu usanga bacucitse hamwe, bigatuma batagira imibereho yo kwigira ku bandi.

Agira ati “Byaba byiza batujwe hamwe n’abandi baturage kugira ngo basangire ibitekerezo byo kwiteza imbere, naho abana bafite ubumuga baracyafungiranwa mu nzu, bagahera mu nzu kandi uwaheze mu nzu ntiyamenya ko izuba ryarashe. Hari aho byagaragaye muri Gatumba ariko ubu ubwo amakuru yabo yamenyekanye na bo bazashyirwa ahabona”.

Twahirwa Modeste wo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma avuga ko uko babayeho, bikiri hasi cyane kuko Leta nubwo yakoze ibishoboka ikabubakira amazu, n’ubundi usanga hari imiryango ihurijwe hamwe ntibabone ubwisanzure.

Agira ati “Turacyatuye mu miryango usanga irimo abagore batatu n’abagabo batatu n’abana, nta bwisanzure, ikindi kuba ntaho tugira duhinga ni ikibazo kidukomereye. ushobora kubona umushyitsi ntubone icyo umuzimanira. Ibyo bituma n’abana tubyara babura uko biga kuko nta mibereho mizima dufite. Turifuza ko Leta yashyira imbaraga mu kutubonera ubutaka bwo guhingaho tukiteza imbere, tukaba twaniyishyurira n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza”.

Ibyiciro by'abafite ubumuga na byo biracyarimo abahezwa mu ngo kubera imyumvire y'ababyeyi
Ibyiciro by’abafite ubumuga na byo biracyarimo abahezwa mu ngo kubera imyumvire y’ababyeyi

Dusabimana Faustin uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Muhanda avuga ko abana bafite ubumuga bukomatanyije, ari bo bakunze guhishwa mu miryango, kuko usanga bafatwa nk’umutwaro ku muryango bakomokamo.

Agira ati “Kugira ngo abana badakomeza guhohoterwa, hakwiye gukomeza kubaho kwigisha kugira ngo abo bana bakurwe mu miryango, kuko ababyeyi babo ni bo bagifite imyumvire iri hasi, hakenewe izindi mbaraga”.

Umukozi wa IDA Rwanda mu Karere ka Ngororero Olivier Habigena avuga ko ikibazo kiri hagati y'ibyiciro byihariye n'abayobozi b'inzego z'ibanze
Umukozi wa IDA Rwanda mu Karere ka Ngororero Olivier Habigena avuga ko ikibazo kiri hagati y’ibyiciro byihariye n’abayobozi b’inzego z’ibanze

Umukozi wa IDA Rwanda mu Mirenge ya Muhororo, Gatumba na Ngororero, Olivier Habigena avuga ko hari ubuvugizi bukomeje gukorerwa abaturage by’umwihariko mu rubyiruko, abagore n’abakobwa, abafite ubumuga n’abo amateka agaragaraza ko basigaye inyuma.

Avuga ko hakwiriye kunozwa imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’iz’ibyo byiciro, kuko hari bamwe mu nzego z’ibanze batarasobanukirwa imikorere y’inzego z’ibyiciro byihariye, bigatuma habaho kudahuriza hamwe n’inzego zifata ibyemezo.

Agira ati “Usanga nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge atarumva neza imikorere y’inzego z’ibyiciro byihariye, bigatuma mu gihe cyo gufata ibyemezo habaho kudahuza kw’izo nzego zombi, naho ku bana bagifungiranwa mu ngo, bo twafashe umwanzuro wo kugera kuri iyo miryango bakoherezwa mu mashuri no mu ngo mbonezamikurire y’abana bakitabwaho nk’abandi”.

Umukozi ushinzwe igenamigambi ry’Akarere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, avuga ko nk’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma hari gahunda yo kubashyira mu mashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga kugira ngo bazamure imyumvire mu miryango yabo.

Umuyobozi w'ishami ry'igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, avuga ko mu myaka itanu iri imbere ibyiciro byihariye bizitabwaho cyane
Umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, avuga ko mu myaka itanu iri imbere ibyiciro byihariye bizitabwaho cyane

Agira ati “Hari ikibazo gikomeye cyo kuzamura imyumvire yabo, ni yo mpamvu twatangiye kubashyira mu byiciro bisangamo n’abandi, naho ku kijyanye no guhabwa ubutaka, bagenda bashakisha aho babyaza umusaruro bahinga kijyambere ndetse no kuba bakwihangira imirimo bitanyuze gusa mu buhinzi”.

Birorimana avuga ko hari igenamigambi ry’Akarere ryo gukurikirana kandi imyigire y’abana bafite ubumuga, mu mashuri y’uburezi budaheza, gukomeza kubumbira mu mashyirahamwe abagize ibyiciro bitandukanye kugira ngo bazamurane na bagenzi babo, ndetse no kureba igenamigambi rirambye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Baganiriye ku mbogamizi zicyugarije ibyiciro byihariye
Baganiriye ku mbogamizi zicyugarije ibyiciro byihariye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka