Ngororero: Hari abatishimiye ibyiciro by’ubudehe bari gushyirwamo
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero baravuga ko batishimiye uburyo igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe kirimo gukorwa, kuko ngo hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu ubwabo bafata icyemezo cyo gushyira umuturage mu cyiciro runaka.
Hamwe mu havugwa iki kibazo ni mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Myiha mu Mudugudu wa Kabyiniro, aho hari abaturage bavuga ko umuyobozi w’umudugudu wabo witwa Hakizimana Augustin ariwe ufatira abaturage icyemezo cy’ibyiciro bagomba gushyirwamo, hakaba hari abavuga ko babahaye ibyiciro bitabakwiye.

Umwe mu baturage bagaragaza iki kibazo, ababaye cyane anafite ikiniga, avuga ko ari umukene, akaba atabona ibyo kurya buri munsi ndetse akaba atibonera ubwisungane mu kwivuza kuko kugeza ubu atararangiza kwishyura ay’uyu mwaka. Yari ababajwe n’uko yashyizwe mu cyiciro kimwe n’abo avuga ko aribo bamutunze kuko aribo acaho incuro.
Uyu mugabo wari umaze gushyirwa mu cyiciro cya kabiri, avuga ko we n’abandi baturage bahuje iki kibazo mu mudugudu batuye mo, kuko abaturage batagishwa inama ahubwo abayobozi babo bakaba aribo babafatira icyemezo.

Uyu mugabo kandi avuga ko atazi inzira yanyurano ajuririra iki cyemezo cyo gushyirwa mu cyiciro yumva adakwiriye.
Andi makosa avugwa hamwe na hamwe mu midugudu ni uko hari abakorera icyarimwe igikorwa cyo kuzuza amakuru y’urugo ku mafishi n’icyo gushyira mu byiciro kandi bigomba gukorwa mu bihe bitandukanye.

Icyakora, umwe mu bakozi bo ku Murenge wa Muhororo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko abarimo gukora amakosa nk’ayo bahagaritswe bibutswa gukurikiza amabwiriza agenga iki gikorwa.
Iki gikorwa kigamije gukosora ibyiswe amakosa yakozwe mu byiciro by’ubudehe byahozeho. Iri vugurura rikaba ngo rizajya rikorwa buri myaka 3.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo gushyira abantu mu byiciro byo byamaze gupfa, cyane ko abayobozi b’imidugugudu bashyizwe mu mutwe ko icyiciro bihwanye n’amafaranga azatangwa y’umutekano, aya mutuelle n’ay’isuku. Bityo umuyobozi w’umudugudu araharanira gushyira abantu mu byiciro byo hejuru ngo bazajye bamuha amafaranga menshi. Aha ntibamenye ko niba ari nabyo koko, bazagira ingorane mu gihe bazajya gusaba umuntu ibyo adafite kubera gusa ko bamwise umukire Atari we.
Nko mu mudugudu wa Nyakariba, akagari ka Nyamugari, umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, umukuru w’umudugudu yihereye n’ababarura ashyira abantu mu byiciro ashaka, atitaye ku makuru yatanzwe ku ifish, wamubaza ati uzajye kujurira, ubona amafaranga yatangwa na nde? Mbega twarumiwe. Abashinzwe ubudehe bizere ko nta makuru nyayo bazaba bafite ko n’abazakora igenamigambi rizaba ridahuye n’ukuri, niba hari henshi byakozwe bityo. Kandi bijya gupfa mbere, ni uko icyiciro bagishyiraho umuntu yamaze gusinya!! Birababaje kandi bizakurura inzangano!
none se kombona abacuruzi babashize mu cyicyiro cyq kabiri ariko ngo umuntu yuko akorera leta utqgirq isambu uba mubukode ngo mu cyiciro cya gatatu birababaje rwose kandi ni nakarengane
Erega si aho gusa, ariko gufata mwalimu uhembwa ibihumbi 40000 bakamushira mu cyiciro kimwa n’umuhinzi ufite inka 10 adya ibivuye mu isambu ye kdi agasagurira isoko? Birakwiye ko haba ubushishozi bwimbitse.
nihakore isesengura ryimbitse bita ibyo nubundi barigukora ubusa kbsa!
Yewee haaha!iyondebyembonaharibamwebagiyekubikiriramo tuu!nibamushakakunjyamumenya amakuru ahagijekuribyomugemwegera abaturagebamazegushyirwamubyiciro,gusanagirabamwe inamayukonibadancunganezabazabihomberamo, ibyizanukobakurikizagahundayaLetankukobyateguwenezamumucyo, bamwentibishimengobabonye amarirokubaturage gahunday’ibyiciroyaziye igihe,(thx u).