Ngororero: Haravugwa ikimenyane mu gutanga amasoko ya Leta
Amakuru dukesha inzego zitandukanye mu karere ka Ngororero avuga ko hamaze iminsi hari kutumvikana hagati y’akanama gashinzwe gutanga amasoko mu karere ka Ngororero n’umwe muri ba rwiyemezamirimo warenganijwe mu gupiganirwa isoko.
Mu gutanga isoko ryo kugura inka 200 zo koroza abaturage mu karere ka Ngororero ari naryo ryagaragayemo ikimenyane, ba rwiyemezamirimo 8 nibo batanze dosiye zabo nyuma yo kugura igitabo gikubiyemo ibirebana n’isoko (DAO).
Nyamara ngo rwiyemezamirimo wari ubogamiweho n’umukozi ushinzwe iby’amasoko witwa Nyirahabimana Julienne ahabwa igitabo cy’isoko (DAO) kirimo ingingo kidahuje n’ibindi 7 byahawe abasigaye kandi nayo izashingirwaho mu gutanga isoko.
Uwari watanze igiciro gito cya miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yujuje n’ibindi byangombwa witwa Ndabarinze Emmanuel siwe wahise ahabwa isoko kubera ko yatsinzwe n’ingingo imwe itaragaragaraga mu bitabo 7 harimo icyo yaguze.
Iyo ngingo ivuga ko hari inyandiko yagombaga kuzana ziriho umukono wa noteri yari iri mu gitabo cyahawe rwiyemezamirimo uvugwa ko yari yabogamiweho, bigaragara ko yakorewe igitabo cye bwite maze ahabwa isoko yatanze igiciro cya miliyoni 57.
Icyakora nyuma yo kuregera akanama k’ubujurire nako kagasuzuma kagasanga harabaye amakosa mu gutanga iryo soko, ryambuwe uwari waritsindiye rihabwa Ndabarinze, ubu bikaba bivugwa ko yanatangiye gukora isoko yatsindiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi, yemeza ko koko iryo soko ryabayemo amakosa akaba ariyo mpamvu ryahawe uwari warenganyijwe.
Amakuru kandi yemezwa n’uwo muyobozi ni uko itsinda rishinzwe kwiga iby’amasoko ryahise rihindurwa kubera amakosa y’uwari umuyobozi waryo ndetse hakaba n’abandi 3 bandikiye akarere basaba ko bakurwa muri iryo tsinda.
Ikimenyane mu gupiganirwa amasoko mu karere ka Ngororero si ubwa mbere kivugwa kuko hari n’abandi ba rwiyemezamirimo bakemanga abakozi bakoraga mu biro by’amasoko ya Leta muri ako karere.
Twifuje kumenya icyo akarere gateganya gukora kuri icyo kibazo, maze umuyobozi wako Ruboneza Gedeon atubwira ko itsinda rishinzwe gutanga amasoko ryigenga bityo akaba ntacyo yabivugaho.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
gacendegeri arahali najyaga mubona nange nkihakorera ariko sinzi ibyo akora.
oya reka guhigima. Ngororero y’ubu s’iy’igihe cya Gacendegeri. uzaze urebe uburyo yibohoye irwanya ubujiji n’ubukene.yagize umwanya wa 4 mu kwesa umuhigo wa mutuelle de santé 2012/2013, ubu ifite eclairage public, umusaruro wariyongereye kubera kurwanya isuri no gufata ubutaka neza,amashanyarazi arakwirakwizwa mu mirenge, amashuri ariyongera ubutitsa. guest house ijyanye n’igihe ubu irakora.imirenge yose uko ari 13 ifite za SACCOs. ikindi akarere ka Ngororero ubu gafite abayobozi n’abakozi barangwa na team work spirit bigatuma baamaze gutera intambwe ishimishije mu majyambere. Uzaze nawe wirebere.
urahigima kubera iki? Ngororero ya none siyo yo kubwa Gacendegeri. Ngororero y’ubu yaribohoye uzaze urebe: ubu ifite eclairage public. yabaye iya 4 mu kwesa umuhigo wa mutuelle de santé, ifite guest house ijyanye n’igihe, ifite za SACCO mu mirenge yose 13, BK yahafunguye ishami ryayo n’ibindi ntaraondora aha. noneho ikiruta ibindi ifite abayobozi n’abakozi bakorera hamwe nka team kuburyo kwesa imihigo bitabagora. Abagishakira Ngororero mu bihe bya kera mureke gukomeza kuba mu bihe byashize muve mu mwijima mubohoke mu bitekerezo ejo mutazarwara bwaki yo mu mutwe.
ngororero sha utahazi arahabarirwa .ibyo ni ibyo mwamenye. mh uhigimye aba avuze . amatiku yatangiye ku bwa gacendegeri wayoboraga nyagisagara igihe ngororero yari ikiri s/perefegitura. hari uwavugaga? ariko uwambwira ahantu gacendegeri asigaye aba. nta wahandusha ra?
niho gusa se uwakwereka utundi turere uretse ko ufashwe ariwe gisambo nyine.