Ngororero: Harakorwa isuzuma mikorere mu mirenge n’utugari

Akarere ka Ngororero kashyizeho katangiye gahunda y’isuzuma mikorere mu mirenge n’utugari mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro inzego z’ibanze.

Hararebwa imbogamizi inzego z’ibanze zihura nazo mu kurangiza gahunda za Leta, kugaragaza ibyiza bikorwa (best practices), kureba niba inzego z’ibanze zubahiriza amategeko, kureba niba zubahiriza amabwiriza na procedures, kureba niba abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi.

Zimwe mu nyubako z'utugari ntiziratungana.
Zimwe mu nyubako z’utugari ntiziratungana.

Ibindi birebwa ni imikoranire hagati y’abakozi na njyanama, kubahiriza amategeko n’amabwiriza , imitere y’aho urwego rukorera, n’imikorere ya njyanama z’imirenge n’iz’utugari.

Icyakunze kugaragara muri iri suzuma ni ibura rya za raporo ku bikorwa bimwe na bimwe bikorerwa mu murenge no mu tugari. Aha abakozi bakaba bagirwa inama yo gukora za raporo neza kandi ku gihe zikanashyingurwa neza kuburyo bazigaragaza igihe cyose bazibarijwe.

Rimwe mu matsinda arimo gukora isuzumamikorere mu murenge wa Ngororero.
Rimwe mu matsinda arimo gukora isuzumamikorere mu murenge wa Ngororero.

Zimwe mu mbogamizi abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza harimo amafaranga bita aya fonctionnement adahagije ndetse ngo hari n’aho abakozi badahagije. Nubwo hari raporo zibura, abakozi ba Leta kuri izo nzego bashimiwe uburyo bitanga mu kazi nubwo bahura n’imbogamizi, banashimirwa ubwitabire n’uburyo bihutiraga kugaragaza ibyo basabwaga mu nyandiko.

Abayobozi bungirije b’akarere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel na Nyiraneza Clothilde ndetse n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Niramire Nkusi, nibo bayoboye amatsinda atatu akora iryo suzuma, bakaba bavuga ko muri rusange inzego z’imirenge n’utugari zikora ibyo zisabwa kandi ko ahari amakosa basabwa kuyakosora byihuse.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka