Ngororero: Gukoresha ibihangano bizafasha mu kwimakaza ibikorwa by’umuganda
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero, Musabeyezu Charlotte, aratangaza ko mu karere ka Ngororero bagiye kwifashisha ibihangano by’abaturage batandukanye mu rwego rwo guteza imbere no kwimakaza ibikorwa by’umuganda.
Mu rwego rwo gutegura ibyo bihangano, mu karere ka Ngororero harabera amarushanwa ku bihangano bitandukanye harimo imivugo, imbyino n’indirimbo hifashishijwe ibikoresho n’ibicurangisho bitandukanye, aho abaturage bahatanira kugaragaza ibihangano byiza kandi bifite ubutumwa burebana n’umuganda.

Uretse kuba abarushije abandi kugaragaza ubuhanga mu guhanga no gushyira ubutumwa mu bihangano byabo bahawe ibihembo, ibyo bihangano bizajya binifashishwa mu bikorwa bitandukanye bagaragaza ibyagezweho ndetse banahamagarira abaturage gukomeza kwitabira umuganda.
Mu karere ka Ngororero, abaturage bitabira umuganda ku kigereranyo cya 75%. Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’umuganda muri ako karere ni nk’ingomero 2 z’amashanyarazi zubatswe n’umuganda ubu zikaba zicanira ingo zirenga 500, kwiyubakira za postes de santé n’ibindi.

Akarere ka Ngororero kandi kahawe ibikombe 2 byikurikiranya ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009, 2010 kubera guhiga utundi turere mu bikorwa by’umuganda.
Ikindi cyagaragaye nk’igikorwa giteza imbere umuganda ni ubwitabire bw’abagore, ubu bagira umunsi wabo wo gukora umuganda bidakuyeho no kwifatanya n’abandi baturage mu miganda isanzwe n’idasanzwe.

Musabeyezu yemeza ko abaturage b’akarere ka Ngororero bafite intego n’inyota byo kongera kwegukana igikombe cyo guhiga utundi turere mu bikorwa by’umuganda, akaba ari nayo mpamvu ubukangurambaga bukoreshejwe ibihangano bugiye kwifashishwa.
Ibi kandi bizanibutsa abaturage gukomeza kwita no kubungabunga ibyo bagezeho kugira ngo bitazasenyuka.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|