Ngororero: Gahunda yo kugira inyubako z’ibiro bijyanye n’igihe izakomeza
Nyuma yo kwagura inyubako z’ibiro by’akarere, abayobozi b’akarere ka Ngororero bakomereje iyo gahunda mu mirenge ndetse n’utugari ikazagera no mu midugudu. Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko gukorera ahantu hadasukuye abantu batabona ubwinyagamburiro bitazongera.
Ku cyicaro cy’akarere ka Ngororero hubatswe inzu nshya mu rwego rwo kwagura no kubonera ibiro abakozi b’akarere. Haguwe kandi inyubako zimwe na zimwe byagaragaraga ko ari inzitizi mu kazi kajyanye n’imihigo y’akarere; nk’inzu y’imyidagaduro ku rubyiruko ku Kabaya, inzu y’ababyeyi i Nyange, amabagiro mu mijyi ya Ngororero na Kabaya, inganda n’ibindi.
Nyuma yo kuvugurura izo nyubako, ubu harimo kubakwa ibiro by’umurenge wa Ngororero ari nawo icyicaro cy’akarere cyubatsemo kandi iyi gahunda ngo ikazakomerezwa n’ahandi; nk’uko umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere, Emmanuel Mazimpaka, yabitangaje.
Uyu murenge wari usanzwe ukorera ahantu hato (inzu ifite ibyumba bine gusa nabyo bitoya), umuhanda ujya ku murenge ntiwagendekaga kandi wari uri ku ruhande cyane ugereranyije n’uko umurenge uteye.
Inyubako nshya izafasha abayobozi gukora bisanzuye ndetse bikorohereza n’abaturage babugana, ari mu ngendo, no ku bindi bakenera, dore ko iyi nyubako irimo kubakwa muri santere (centre) y’ubucuruzi izwi ku izina ryo mu Gataba.
Nubwo iyi nyubako ubona igeze kure (ubwubatsi bugeze mu gukora amasuku), haracyari ikibazo cy’umuturage uturiye uyu murenge. Hagati y’inzu ye n’inyubako nshya y’umurenge harimo metero eshatu gusa kandi imbere y’inzu ye niho hubatse inzu z’ubwiherero bw’inyubako nshya y’ibiro by’umurenge.

Nyiri iyi nzu, madamu Mukakalisa Emmeline, ubana n’umwana we ufite imyaka 2, avuga ko atigeze abona ingurane ku mutungo we ariko ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, abakozi bakora kuri iyi nyubako bazindutse baza gusenya inzu ye.
Mukakalisa uvuga ko nta kintu yigeze avugana n’ubuyobozi ubwo aribwo bwose ku bijyanye no kugurirwa cyangwa kwimuka yabashije kwihagararaho inzu ye ntiyasenywa ariko uyoboye abakora kuri iyo nyubako amubwira ko ku munsi wo kuwa kabiri nta gisibya azasenyerwa.
Ubwo twageraga ku nzu ya Mukakalisa, twasanze abakozi ba rwiyemezamirirmo wubaka iyo nyubako basiza imbere y’inzu ya Mukakalisa ku buryo we atabonaga nuko asohoka mu nzu ye kandi aho yasohokeraga ari mu kwe.
Uyu mugore udafite umugabo babana, yadutangarije ko akurikije uko ibikorwa byo kubaka ibiro bishya by’umurenge byasatiriye inzu ye ubu ikaba iri ku mukingo, icyo yifuza ari ukwerekwa ahandi yatuzwa kandi agashyirwa munzu nk’iyo yari atuye mo.
Umuyobozi w’umurenge wa Ngororero we avuga ko bari muri gahunda yo gushakira uwo mugore aho azimurirwa kuko adakwiye kuvutswa uburenganzira bwe.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|