Ngororero: Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ngo igomba kugera ku baturage bose
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yamenyesheje abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge ndetse na ba perezida b’inama njyanama kuri izo nzego ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igomba kugera kuri buri muturage wo mu karere ayoboye.
Mu nama umuyobozi w’akarere yagiranye n’abo bayobozi tariki 13/11/2013, yabasobanuriye ko gahunda ya “Ndi Umunyrwanda” yashimangiwe mu mwiherero w’iminsi 2 abagize Guverinoma y’u Rwanda bakoze bakemeza ko bumva kimwe iyo gahunda n’agaciro kayo kandi bakaniyemeza kugeza iyi gahunda ku bandi Banyarwanda bose kuko nta yindi nzira ihari yo kubaka igihugu.
Bwana Ruboneza yongeyeho ko bemeye kandi ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu izina ry’Abahutu; bityo kugirango sosiyete nyarwanda ikire by’ukuri ari ngombwa ko abo Jenoside yakozwe mu izina ryabo basaba imbabazi abo yakorewe, bakayamagana, bakitandukanya n’abayikoze, ndetse n’ibitekerezo biganisha ahabi u Rwanda rwavuye”.

Muri icyo kiganiro kandi umuyobozi w’akarere yongeye kwihanangiriza abayobozi bagifite ibishuko bibaganisha kuri ruswa.
Yavuze ko ruswa igomba gucika burundu mu nzego zose zaba umudugudu, akagari n’umurenge. yanamaganye abayobozi baba bandika ibigo by’ubucuruzi byabo kuri bene wabo nyuma bagapiganirwa amasoko ku buryo buziguye kandi bibujijwe.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|