Ngororero: Croix Rouge y’u Rwanda yamurikiye abaturage ibikorwa byayo
Mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo ikora, mu mpera z’icyumweru dusoje, Croix Rouge y’u Rwanda yateguye umunsi wo kumurika ibikorwa byayo mu gihugu muri rusange, n’ibyo ikora by’umwihariko mu karere ka Ngororero.
Croix Rouge y’u Rwanda ikora ibikorwa byinshi byibanda cyane cyane ku butabazi butandukanye harimo no gufasha abatishoboye uhereye ku babaye kurusha abandi. Muri ubwo butabazi harimo ubutabazi bw’ibanze n’ubukorwa ku bagezweho n’ibiza.
Ni muri urwo rwego inyigisho ku butabazi bw’ibanze zitangwa hirya no hino mu gihugu ndetse ikanakora ubutabazi iyo habaye impanuka cyangwa ikindi cyose gishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu.

Croix Rouge y’u Rwanda kandi ifatanya n’abaturarwanda gukumira ibiza no kwitegura gutabara igihe bibaye ngombwa. Abazahajwe nabyo bagafashwa kongera kwiyubaka mu buryo burambye.
Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Dr Nzigiye Bernard, avuga ko Croix Rouge itaragera aho yifuza kuko mu Rwanda hakiri abatishoboye benshi, ibiza ntibisiba gusiga iheruheru abanyarwanda ubushobozi bwa bukaba buke.
Yongera ho kandi ko ibyo byose ibigeraho ibikesheje cyane cyane imfashanyo ituruka muri Croix Rouge z’ibindi bihugu cyangwa abandi baterankunga bo hanze. Niyo mpamvu asaba abanyarwanda kuza bagana Croix Rouge bakaba ari bo bayifasha kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Mazimpaka Emmanuel Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Ngororero akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu nawe asaba abaturage b’Akarere ka Ngororero kuza bagana Croix Rouge y’u Rwanda kugira abe aribo ubwabo bayifasha gufasha abatishoboye.
Croix Rouge y’u Rwanda ifite gahunda yo kumurika ibyo ikora mu turere twose tw’u Rwanda mu rwego rwo kugumya gusaba Abanyarwanda kuyifasha.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|