Ngororero: Biyemeje kurandura ubukene bukabije mu myaka itatu
Akarere ka Ngororero, kuri uyu wa 20 Mutarama 2016, kashyize ahagaragara inyigo irambye yo guhashya ubukene.
Impuguke mu kwiga imishinga, Mugabonejo Raphael, avuga ko inyigo yakoze igaragaza ko ubukene buzava kuri 49,6% bukagera kuri 25% naho ubukene bukabije (extreme poverty) bukava kuri 23,5% bukagera kuri 5%.

Yagize ati “Twabyizeho, tubikorera ubusesenguzi dukoresheje amakuru twakuye muri aka karere n’ubunararibonye twavanye mu tundi duce. Hari icyizere rero ko nibikorwa neza, ubukene buzaba amateka.”
Afatanyije n’umukozi w’akarere ushinzwe Igenamigambi, Birorimana Jean Paul, Mugabonejo yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 3, guhashya ubukene bishoboka mu nyigo y’umushinga ukomatanyije amajyambere y’akarere ( Ngororero Integrated Development Project NIDP).
Kugira ngo bishoboke, ngo hazifashishwa inganda nto n’iziciriritse zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kandi zigatanga imirimo. Hazubakwa kandi ibikorwaremezo bivana abaturage mu bwigunge ndetse bigatuma umusaruro wabo ugera ku masoko byihuse.
Uwo mushinga ugaragaza ko hazanibandwa ku guteza imbere ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Nubwo ibi byose byari bisanzwe bikorwa muri Ngororero, ngo ntibyari byarakorewe inyigo igaragaza uko bizazamura akarere.
Inyigo igaragaza kandi ko ubukerarugendo n’imiturire myiza na byo bizitabwaho bakanongera ingano y’umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, nyuma yo kwihaza mu biribwa biturutse ku buhinzi bukoresha imashini (mechanization).
Byose ngo bizaherekezwa no kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage bose kandi bigashyirwa mu bikorwa mu buryo butabangamira ibidukikije.
Birorimana avuga ko iyi nyigo izajya igenderwaho mu gutegura imihigo y’akarere no kuyishyira mu bikorwa.
Iyi nyigo ikozwe mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yari aherutse gutangaza ko barimo gukora inyigo izabafasha kurwanya inzara ikunze kumvikana muri ako karere.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko idea umuntu atanga ko mutazigaragaza
ni byiza kugira igenamigambi rigenderwaho gusa iyo bikozwe habura follow up birazamba,ikindi izo nganda nto zikajya ahari ibihingwa bigaragara ubu hato bitazamera nka rwa ruganda rutunganya imyumbati rudakora .
courage
Ese ubwo koko ibyo muzabigeraho ? ese ko mbona ubukene buhambaye(extrem porverty) buri hejuru?
byiza cyane, courage baturage ba Ngororero, intego nkizi nizo dushaka, tugomba kwigira tukihaza nka banyarwanda.