Ngororero: Bifuza ko umuhanda Nyange-Gatumba ukorwa vuba ukaborohereza ubuhahirane

Abaturage bakoresha umuhanda wa Nyange-Ndaro-Gatumba mu Karere ka Ngororero, bavuga ko ukwiye gukorwa vuba ukabafasha koroshya ubuhahirane bw’Imirenge no kugera byihuse kuri serivise bajya gusaba ku Karere ndetse ukabakemurira ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’abajura bakunze kuwubamburiramo.

Bifuza ko umuhanda Nyange-Gatumba ukorwa vuba ukabakemurira ibibazo birimo n'ubujura buwukorerwamo
Bifuza ko umuhanda Nyange-Gatumba ukorwa vuba ukabakemurira ibibazo birimo n’ubujura buwukorerwamo

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke kibahangayikishijwe bitewe no kuba umuhanda Nyange-Gatumba, udakoze bigatuma batinya kuwunyuramo bwije kugira ngo batagirirwa nabi.

Umwe muri bo utashatse gutangaza amazina ye, wo mu Kagali ka Bijyojyo, agaragaza ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ku rugomo rurangwa muri uwo muhanda kugira ngo bajye bagenda nta nkomyi.

Ati: “Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukaza umutekano bakahazana irondo ry’umwuga cyangwa ikigo cya Gisirikare wenda bajya babatinya kuko ikigo kiri hano hafi, kiba mu Karere ka Muhanga. Abashinzwe umutekano babaye hafi, byaba byiza bakajya bakumira urugomo rwabo ndetse bakabiryozwa”.

Akomeza avuga ko hari umuturanyi wabo w’umukobwa wari ufite ubukwe mu minsi yashize, ibyo bisambo byambuye. Ati: “Aha hari umukobwa ava i Nyange kugura amajyambere agera kuri Secoko bwije, ahakubitanira n’insoresore ziramwambura ariko aratabaza bamutabara zamaze kumwambura zihita ziruka ndetse zasize zimukomerekeje”.

Mukantwari Xavera wo mu Kagari ka Bitabajye avuga ko umutekano w’umuhanda wa Nyange-Gatumba ari mubi, kuko kuwugenda nijoro bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ati: “Uyu muhanda ni mubi, iyo ugeze ahitwa ku rutindo rwa Secoko, hari ubwo uhasanga ibirara bikakwambura ndetse bikaba byakwica. Biteye ubwoba kuko ntawe batinya, kuko iyo saa kumi n’ebyiri n’igice zigeze utaragera iwawe ujya gucumbika kuko n’abagabo babagirira nabi”.

Uyu mubyeyi akomeza agaragaza ko ibi bituma badatekana. Ati: “Kera twatumaga abana hakurya y’uruzi rwa Nyabarongo muri Muhanga ku bavandimwe bacu, ariko ubu nti watinyuka kuko tuba dutekereza ko bahurira munzira bakaba babagirira nabi”.

Mukantwari w’imyaka 55, akomeza agaragaza ko ingendo z’aha zose zikorwa ku manywa kubera impungenge baba bafite, bagasaba ko umuhanda wakorwa vuba, ukajya unyuramo ibinyabiziga bityo bigabanye urwo rugomo.

Ubuyobozi bwizeza abaturage ko uyu muhanda Nyange-Gatumba watangiye gukorwa kandi uzuzura vuba
Ubuyobozi bwizeza abaturage ko uyu muhanda Nyange-Gatumba watangiye gukorwa kandi uzuzura vuba

Ati: “Dusanga uru rugomo rukururwa no kuba aha hari umuhanda mubi kuko urabibona, iyi Nyabarongo ikikije uyu muhanda wa Nyange-Gatumba, rero ukozwe ukanyuramo ibinyabiziga byinshi twajya dutega imodoka ikakugeza hafi y’aho utaha, mu gihe ubu Moto iduca amafaranga 2500, ku muturage ni menshi bigatuma tuhagenda n’amaguru kandi ni kure uva i Nyange ukagera muri Ndaro bwije, niyo mpamvu ubuyobozi bukwiye kwiga kuri iki kibazo mu buryo bwagutse”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, buvuga ko nta muturage ukwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ari Igihugu gifite umutekano, ndetse n’umuhanda watangiye gukorwa ariko ko mu gihe bagize impungenge bakwiye kumenyesha ubuyobozi bakarushaho kubafasha gutekana.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick mu kiganiro yagiranye na Kigali Today. Ati: “Namara impungenge abaturage ko umutekano wabo wizewe kuko mu Gihugu hose haratekanye, bakamenya ko ubundi abasirikare barinda umutekano ahantu hadasanzwe harimo ku imbibi z’imipaka. Ndabizeza ko umutekano wabo uhari, naho baba bakeka ko bikanga badusangize amakuru natwe turebe aho bafite impungenge bityo tunoze umutekano kugira ngo umuturage ahanyure atekanye”.

Uwihoreye yakomeje agira ati: “Uyu muhanda watangiye gukorwa kandi neza bihangane ugiye kurangira, kuko uyu muhanda ntabwo urimo gusanwa ahubwo uri gukorwa”.

Umuhanda Nyange-Gatumba uhuza Imirenge itandukanye irimo Nyange na Ndaro y’aka Karere ukaba witezweho koroshya ingendo, kwagura ubuhahirane, koroshya uburyo bw’ubuvuzi kuko ibitaro by’Akarere aho Umurenge wa Nyange wohereza abarwayi ni ku Muhororo bikaba byajyaga bibavuna kujya kuzenguruka mu Karere ka Muhanga.

Uyu muhanda uzuzura ufite ibilometero 48 ukaba witezweho kuzagabanya igihe abantu bamaraga mu nzira bajya gushaka inzira nziza berekeza ku Karere ka Ngororero gushakayo serivise kuko banyura muri Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka