Ngororero: Bemeranyijwe guhamagarira abari muri FDLR gutaha
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko aka karere kiyemeje gusaba abatuye aka karere gukangurira bene wabo bari mu mutwe wa FDLR gutaha, kuko ariko kaza ku isonga mu bari muri mutwe bahunze ariko bakaba bagikora ibikorwa by’iterabwoba.
Si abaturage bageragesq guhamagara muri FDLR ariko bikananirana kuko n’umuyobozi w’akarere, Gedeon Ruboneza, ubwe afite uwo ajya ahamagara ariko akaba akimurushya, nk’uko abyitangariza ubwe.
N’ubwo nta mubare utangazwa w’Abanyengororero baba muri uyu mutwe, icyo abenshi bahurizaho ni uko aka karere gafite abaturage bako benshi baba muri uyu mutwe kandi banze gutaha.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, caritas Mukandasira, avuga ko abaturage bagomba kujya batanga amakuru nyayo kubuzima bw’igihugu ku bari hanze kuko hashobora kuba hari abakibabeshya.
Muri aka karere hari abatangiye gushishikariza ababo baba muri FDLR guata ndetse bakabigera ho, aho umunyamabanaga nshingwabikorwa w’akagari mu murenge wa Kabaya yabashije gucyura nyirarume wari ufite ipeti rya riyetona koloneri, hamwe n’undi wa kapiteni.
Kuba FDLR yarashyizwe n’isi yose mu mitwe y’iterabwoba igomba kurwanywa, minisitiri Musoni James w’ubutegetsi bw’igihugu asanga ari impamvu igomba gutuma abafiteyo bene wabo bakwiye gushyira imbaraga mu kubavana muri ibyo byago bagataha.
Minisitiri Musoni kandi anasaba abari mu Rwanda kwirinda ko hari uwashukwa n’abafite ibitekerezo bibi bya FDLR.
Yongeraho ko abafite ababo baba muri uwo mutwe bakwiye kumva batekanye kuko ntaruhare bafite mu gutuma abo baguma mu mashyamba, bityo na buri wese akaba adakwiye guhutaza numwe muri aba bafite ababo muri FDLR.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|