Ngororero: Batangije gahunda bise bayibayi agatadowa

Bayibayi agatadowa ni gahunda y’umwihariko akarere ka Ngororero katangije, aho ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye kugera ku iterambere ryo kubona urumuri rutari uruturuka ku matara ya gakondo yitwa “Agatadowa” kacyishwa na petelori cyangwa mazutu.

Ku bw’iyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kubirandura hakoreshejwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, uturuka kuri biyogazi no kumirasire y’izuba, kuburyo buri mwaka ingo zisaga 6000 zizajya zibona umuriro, nk’uko Emmanuel mazimpaka umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu abivuga.

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza iyo gahunda ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu wa 31/05/2012, hatangwa ibikoresho bitanga urumuri ruturutse ku mirasire y’izuba ku bayobozi b’utugari n’imidugudu n’abandi baturage bose bagera kuri 64 bo mu murenge wa Ngororero.

Ibyo bikoresho byatanzwe ku bufatanye bw’akarere na sosiyete icuruza imirasire y’izuba yitwa Tough Staff, bigizwe n’utwuma dukurura izuba (Panneau Solaire), batiri ntoya, itara ricana rikoreshejwe niyo mirasire, amabuye atatu ya radiyo nayo akoreshwa n’uwo muriro na sharijeri ya terefoni igendanwa.

Abo bayobozi babihawe mu rwego rwo korohereza abatuye ahantu hataragera amashanyarazi, kubona itumanaho rizabafasha mu gatanga amaraporo no muri gahunda zitandukanye.

Francine Niyomukesha, umwe mu bahawe ibi bikoresho,yatangaje ko ari intambwe ikomeye, kuko umuyobozi azajya yumva radiyo, agahorana umuriro muri terefoni akanabona uko akora ibindi bikorwa birimo amaraporo afite urumuri, dore ko ngo kumanywa birirwa mu baturage bagakora amaraporo nijoro.

Avuga ko kuri ubu ngo nta rundi rwitwazo ruzaboneka kubatinda gutanga raporo, bitwaje kubura umuriro wa terefoni cyangwa kubura uko bandika mu bitabo kubera urumuri.

Iyi gahunda yo gutanga ibikoresho ku bayobozi n’abaturage babyifuza izakomereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Ngororero.

Amafaranga y’ibikoresho bahawe bazajya bishyura buhorobuhoro amafaranga ibihumbi 18.000, bagabanyirijweho asaga ibihumbi 4000, kuko ubusanzwe ibyo bikoresho bigura ibihumbi 21.800 y’u Rwanda.

Ernest kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka