Ngororero: Basanze umukobwa n’umuhungu bazirikanye bapfuye

Mu gitondo cyo ku itariki 14 Kamena 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’umusore n’inkumi basanze biyahuye bazirikanye agashumi bari ku nkombe z’urugomero rw’amashanyarazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.

Umuyobozi w’Akagari ka Bijyojyo, Hakizimana Thomas, ahasanzwe imirambo avuga ko batabasha gusobanukirwa uko byagenze kuko biragoye ko amazi yatwara abantu akabaruka bagifatanye kandi bazirikanyije udushumi duto.

Yemezako nta mvura yaguye kuri uwo munsi ku buryo byakwemezwa ko ari impantuka yabaye ikaba intandaro y’urupfu rwabo.

Kuri we yemeza ko batiyahuye akavuga ko hashoboka ibintu bibiri byaba byarateye urupfu rwabo.

Agira ati “Kimwe ni uko yaba ari bo biyahuye kubera ko amazi aho ari ntiyegereye inzira, kandi kuva ku muhanda ujya aho amazi ari harimo metero magana inani, twasanze baziritse amaboko, n’agakapu ku mukobwa kari iruhande rwabo. Ikindi cya kabiri gishoboka ni uko haba hari uwabishe akabanaga mu mazi”.

Rukwaya Israel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ahavuka umwe muri ba nyakwigendera, avuga ko amakuru afite ari uko abo bombi, Mukarukundo Sandrine na Mbitsemunda Jean Baptiste, bari abakunzi biteguraga kuzabana.

Avuga ko Mukarukundo yaje gusura umukunzi we Mbitsemunda wari uje vuba avuye gushaka ubuzima kuko akora ibiraka bitandukanye muri Gisenyi n’ahandi, bityo aza kumuherekeza.

Uvuye mu Murenge wa Bwira werekeza mu Murenge wa Ndaro, uyu muyobozi avugako ari hagati y’ibirometero 15 na 20.

Avuga ko ubwo bageraga muri Ndaro, abababonye bemeza ko Mukarukundo yaherekeje umukunzi we Mbitsemunda ku manywa y’ihangu, noneho bukeye bwaho abaturage babasanga iruhande rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ku ruhande hari agakapu k’umukobwa.

Ati “Ubusanzwe umuhungu yazaga rimwe na rimwe avuye i Kigali cyangwa i Gisenyi gushakisha imibereho akaza agasura ababyeyi akongera akagenda. Urupfu rwabo ntirusobanutse kuko imiryango yombi nta numwe uvuga ko hari ukutumvikana cyangwa uwo bagiranye nawe ikibazo ngo bamuhereho bakora iperereza. Ni yo mpamvu aba bombi batashyinguwe ahubwo RIB yahise ibatwara kugirango ikore iperereza ry’imbitse ku cyaba cyarateye urupfu rwaba bombi bivugwa ko bari bakiri bato kandi bakundana”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry aganira n’umunyamakuru wa Kigai today, yemeje ko imibiri y’abo bombi yajyanywe mu kigo cy’igihugu gishinzwe isuzuma (Rwanda Forensic laboratory).

Murangira yavuze ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko Mukarukundo yari atwite. Ikindi ngo abo mu miryango bombi baturukamo bari barananiwe kwakira ko Mukarukundo atwite, ngo bikaba byaba ari yo ntandaro yo kuba na bo ubwabo barananiwe kubyakira bityo bagahitamo kwiyahura.

Ati “Twasanze baziritse, umuhungu yafunguye umushumi w’urukweto rw’iburyo rwa supuresi z’umweru yari yambaye maze azirika ukuboko kw’iburyo kwe ndetse n’ukwibumoso k’umukobwa”.

Avuga ko Mukarukundo na Mbitsemunda bahuriye mu mirimo bakorera i Rubavu aba ariho urukundo rwabo rutangirira. Tariki 4 Gicurasi 2021, ubwo Mukarukundo yisuzumishaga ni bwo yamenye ko atwite.

Dr Murangira asaba abaturage kutumva no kudakwirakwiza ibihuha kuko ari byo bikabiriza inkuru zitarizo, bagategereza ibiva mu isuzuma ry’abahanga.

Mukarukundo Sandrine avuka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, yatabarutse ku myaka makumyabiri (20) naho umukunzi we Mbitsemunda Jean Baptiste avuka mu Murenge wa Bwira atabaruka ku myaka makumyabiri n’itanu (25).

Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu biyahuye, rimwe na rimwe ko bababajwe n’abakunzi babo cyangwa bacanye inyuma. Kuri iyi nshuro babiri bakundanye bahisemo gupfana, biyahurira muri Nyabarongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nonese ko mushoje muvuga ngo kuri iyi nshuro abakundanye biyahuriye muri nyabarongo RIB itaratangaza ibyabuyemo?nakundaga inkuru zanyu arko rero aha ho murakabije muri iyi nkuru pe.

Iradukunda ivan damascene yanditse ku itariki ya: 17-06-2021  →  Musubize

Mbega urukundo ni urwa lomeon na Juliette rwose, Imana ibakire.

Hakuzimana sylivain yanditse ku itariki ya: 17-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka