Ngororero: Basabwe gukomeza kugira Ubumwe mu rugamba rwo Kwibohora
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero burasaba abaturage gukomeza kugira ubumwe, mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kwibohora mu iterambere n’imibanire myiza, kuko ubwo bumwe ari inkingi ya mwamba izabafasha kurinda ibyamaze kugerwaho.

Babisabwe mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 isaburuku yo Kwibuhora, aho abaturage b’ingeri zitandukanye bagaragaje ibyo bakora, bishingiye ku bumenyi ngiro, ubuhinzi, ikoranabuhanga hamwe n’ubukorikori.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko mbere ya Jenoside nta bumwe bwariho, kuko Abanyarwanda bari bafite urwikekwe n’ivangura, bigatuma badahuza imbaraga ngo bakorere hamwe.
Avuga ko uko gutakaza ubumwe byatumye iterambere ridindira, kuko iyo abantu batiyumvanamo batatanya ubushobozi bwo gukorera hamwe, kandi bikagira ingaruka ku bikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Agira ati “Kwibohora byatumye tugera ku bumwe twifuza bw’Abanyarwanda, birafasha ngo imbaraga zishyirwe hamwe iterambere ryihute bigizwemo uruhare na buri wese. Turasaba abaturage kubukomeza kugira ngo Igihugu gikomeze kugera ku ntego cyihaye zo kuzamura imibereho myiza y’umuturage”.

Bamwe mu baturage bagizwe n’urubyiruko n’abagore bagaragaza ko kwibohora byatumye babasha gukora bakiteza imbere binyuze, mu myuga n’ubumenyi ngiro n’ubukorikori mu makoperative bakoreramo ntawishisha mugenzi we.
Umuyobozi wa Koperative UKOVANGO ikora ibijyanye n’ubukorikori, Yakujije Anastasie, agaragaza ko bakomeje gukora ariko bakaza no guterwa inkunga yatumye basigaye bakora n’isabune yo kumesa no koza ibikoresho bitandukanye.
Agira ati “Kwibohora byatumye umugore ahabwa ijambo, twishyize hamwe dutangira tuboha ibikoresho mu birere no mu bisigazwa by’ibigori, none ubu twahawe miliyoni eshesatu zatumye twongera ibyo dukora tugenda twiteza imbere kubera kwibohora”.
Didier Ndayishimiye wiga muri Kaminuza y’u Rwanda waje kumurika imashini (ishyiga rikoresha amashanyarazi mu guteka), avuga ko kuba yiga Kaminuza akabasha gutekereza ibishobora kugirira abaturage akamaro ari ko kwibohora nyakuri.
Agira ati “Ubu iri shyiga ryacu rikoresha amashanyarazi ariko iyo umuriro ugiye rimara isaha rigishyushya, ku buryo umuriro ugiye bitarashya bikomeza gushya nta mpungenge, bizafasha Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije, ducana ariko twirinda kwangiza amashyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima”.

Abiga imyuga mu ishuri rya TVET Hindiro bakora ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bavuga ko bamaze kugera ku rwego rwo gukora imitobe mu mbuto, kubera ko urubyiruko rwatekerejweho ngo rugire uruhare mu guteza imbere Igihugu ruhanga udushya.
Nsabimana Thiery wigisha muri Hindito TSS, avuga ko abatari bagana imyuga n’ubumenyi ngiro bari kwihemukira, kuko kwibohora byatumye abantu barangizaga amashuri yisumbuye bakabura akazi, ubu bashobora nibura kukihangira.
Mu bindi bikorwa byatashywe harimo imiyoboro y’amazi, inzu zubakiwe abatishoboye no kuvugurura inzu zari zarangijwe n’ibiza.



Ohereza igitekerezo
|