Ngororero: Barigishije amafaranga baburirwa irengero

Innocent Rurangwa na Nduwamungu Jean Claude bose bo mu karere ka Ngororero barashakishwa n’inzego z’akarere n’izumutekano kubera ko barigishije amafaranga y’abaturage bagahita baburirwa irengero.

Rurangwa wari umucungamutungo ku kigo nderabuzima cya Gashubi mu karere ka Ngororero yarigishije amafaranga ibihumbi 892 n’amafaranga 437 (892.437frw); byongeye kugaragazwa n’ubugenzuzi bw’imari ya Leta mu karere ka Ngororero.

Ayo mafaranga yose yari agenewe imisanzu y’abakozi b’icyo kigo nderabuzima mu kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi.

Amakuru dukesha umugenzuzi w’imari ya Leta mu karere ka Ngororero, ni uko Rurangwa yafataga amafaranga aho kuyajyana kuri Caisse Sociale akayibikaho kugeza ubwo ageze kuri uriya mubare maze ahita ajya ahantu hatazwi.

Nduwamunga wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima yatwaye miliyoni 1 n’ibihumbi 887 (1.887.000frw), yari agenewe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima.

Uyu we ngo yafunguje konti itazwi maze akora ku buryo ariyo izajya inyuzwaho ayo mafaranga kugira ngo ibitaro n’akarere batazabasha kuyagenzura.

Polisi n’ubuyobozi bw’akarere barasaba abantu bose bazi cyangwa bakeka aho abo bantu bari ko babatungira agatoki maze bagafatwa bagakurikiranwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka