Ngororero: Baratakambira akarere nyuma yo kubuzwa kugana abavuzi ba Gakondo

Bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Ngororero baratakambira akarere basaba ubuyobozi bwako kubarenganura kuko hari abayobozi bababuza kwivuza ku buryo bwa gakondo kandi ubundi buvuzi bwarananiwe indwara bafite bavuga ko zikomoka ku marozi.

Aba baturage basaga 15 bavuga ko bahagarariye abandi umunyamakuru wa Kigali Today yabasanze ku cyicaro cy’Akarere ka Ngororero baturutse mu Mirenge ya Ngororero, Muhororo, Hindiro na Kavumu, bavuga ko baje kureba umuyobozi w’akarere ngo bamusabe imbona nkubone ko yaha uburenganzira umuvuzi gakondo wavuye bamwe bagakira nabo akabavura kuko avuga ko abifitiye ubushobozi.

Bamwe mu baturage basaba kurenganurwa bakemererwa kwivuza ku muvuzi wa gakondo.
Bamwe mu baturage basaba kurenganurwa bakemererwa kwivuza ku muvuzi wa gakondo.

Aba baturage bavuga ko indwara zabo zishingiye ku marozi n’amashitani bivugwa ko byiganje muri aka karere kandi ngo uwo muvuzi akaba abivura, kubera ko hari abari bamaze imyaka barwaye nk’uwitwa Karahamuheto Claude na Nyirajyambere Victoriya ariko bakaba barakize kuva aho abavuriye.

Bamwe mu bashyirwa mu majwi n’aba baturage harimo Padiri Ngomanzungu Leonidas, uyoboye paruwasi gaturika ya Rususa mu Karere ka Ngororero, hamwe na bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batemerera uyu mugore kuvurira mu mirenge bayobora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Habamenshi Maurice, yatangarije Kigali Today ko atabuza uwo mugore kuvura, ariko kubera ko uburyo abikoramo ngo bishobora kubangamira umutekano w’abaturage agasaba ko akarere kamuha ibyangombwa ndetse kakanamuha uburyo bwo kurinda umutekano, kandi ibi akaba abihuriyeho na bagenzi be bayobora imirenge.

Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero basaba kurenganurwa.
Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero basaba kurenganurwa.
Aba ni abashyize umukono kuri iyi baruwa.
Aba ni abashyize umukono kuri iyi baruwa.

Padiri wa paruwasi Rususa ushinjwa n’aba baturage kubangamira ubu buvuzi akoresheje inzego za kiliziya hasi mu midugudu, avuga ko amaze kubona uburyo uwo mugore avura agasanga bishobora guhungabanya umutekano ngo yandikiye ubuyobozi bw’akarere abumenyesha uko we n’abaturage baganiriye kuri iki kibazo babona ubwo buvuzi ariko ko atabangamira abashaka kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon avuga ko iki kibazo bakizi kandi bemera ko uyu mugore akorera muri aka karere ndetse ngo hari n’abo avura bagakira. Akomeza avuga ariko ko kubera ko ubuvuzi bwe abukorera mu rugo rw’uwurwayi hari ubwo biteza umutekano mukeya.

Bamwe banga kunywa ku muti bagashaka kuwubaha ku ngufu.
Bamwe banga kunywa ku muti bagashaka kuwubaha ku ngufu.

Impamvu Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ndetse n’umuyobozi w’Umurenge wa Hindiro bavuga ko uburyo uyu mugore akoresha avura butungwa agatoki kuba bwateza umutekano muke, ngo ni uko iyo agiye kuvura umuntu urwaye amashitani bisaba ko urugo rwose runywa umuti atanga, hagira uwanga kuwunywa bagashaka kuwumuha ku ngufu.

Ikindi ngo ni uko iyo basanze hari ibikoresho mu rugo bikekwa ko ari byo babarogeramo bitwikwa nabwo hagira ushaka kwanga bikaba byateza imvururu.

Avuga ko mu nama y’umutekano iri hafi guterana muri aka karere izafata umwanzuro kuri iki kibazo, byaba gufasha uyu mugore kuvura cyangwa kumuhagarika.

Abagize umuryango basabwa kuzana ibyo bakeka ko bikoreshwa mu kubaroga bigatwikwa.
Abagize umuryango basabwa kuzana ibyo bakeka ko bikoreshwa mu kubaroga bigatwikwa.
Ibikoresho bikekwa kurogerwamo biratwika. Hagira utabyishimira bigashobora guteza umutekano muke.
Ibikoresho bikekwa kurogerwamo biratwika. Hagira utabyishimira bigashobora guteza umutekano muke.
Iyo buri wese atabigizemo uruhare ngo ntibikira.
Iyo buri wese atabigizemo uruhare ngo ntibikira.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

kubwange nduva bareka abarage bakivuza kuko ikibazo cyama rozi kiriho kandi cyakajije umurego reta nigire icyo ikora.

ISHIMWE PACIFIQUE PETER yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka