Ngororero: Barashinja kompanyi ya Ruli Mining kubangiriza inzu, bagasaba kwimurwa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nganzo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, barashinja Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubangiriza inzu batuyemo, kubera ubucukuzi buhakorerwa, bakifuza ko bahabwa ingurane ikwiye bakimurwa.

Bafite ubwoba ko inkangu zizabasenyera
Bafite ubwoba ko inkangu zizabasenyera

Abo baturage barimo n’umwe uvuga ko yamaze kuva mu nzu ye akagenda kubera yamusenyukiyeho, bavuga ko hashize imyaka ibiri iyo Kompanyi itangije ubucukuzi aho batuye, ari nabwo batangiye kubona ibimenyetso by’uko inzu zabo ziri kwangirika ariko ubuyobozi ntacyo bwakoze ngo barenganurwe.

Abaturage bavuga ko bageze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi kugera no ku Karere ka Ngororero, ariko nta gisubizo kibanyuze bahawe, dore ko n’abatekinisiye baje gupima niba koko ubwo bucukuzi bwangiza inzu zabo, ngo batanze ibisubizo by’uko ntaho uko kwangirika kw’inzu zabo bihuriye n’ibikorwa by’ubucukuzi.

Baravuga ko inzu zabo zangizwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Baravuga ko inzu zabo zangizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Abo baturage bari mu miryango igera ku 10 bavuga ko nyuma yo kugaragaza ikibazo cyabo, koko abayobozi bagiye bahagera, ariko ntibabikemure bakibaza ko Kompanyi ihakorera ubucukuzi yaba ifite imbaraga zituma ubuyobozi butinjira neza mu kibazo.

Uwitwa Solange Mutuyemaliya, avuga ko abayeho nabi yikodeshereza kandi nta bushobozi afite bwo kwita ku bana be bikaba bimugoye, akifuza ko ubuyobozi bwamurenganura agahabwa ingurane y’inzu ye yangiritse.

Agira ati, “Aho hantu nari mpatuye kuva na mbere inzu ntiyasenyutse, nshyiramo sima mpoma n’urugo ntibyasenyuka, none ubu inzu ikomeye nibwo yagize ikibazo, bahakana ko batansenyeye, ndifuza ko abansenyeye banyishyura kuko buri muyobozi mbibwiye avuga ko ngo inzobere z’i Kigali zasanze nta kibazo gihari, ariko mbona ari amanyanga”.

Inzu z'abaturage ziri gusaduka
Inzu z’abaturage ziri gusaduka

Maniriho Silas nawe ufite inzu iri gusaduka avuga ko nawe atewe impungenge n’inzu ye ishobora kuzamugwira, mu gihe imvura yagwa bataragira aho berekeza, nawe akifuza ko ubuyobozi bwabakorera bukabarenganura.

Agira ati, “Njyewe aha hantu nari mpatuye bataraza kuhakucura, binjira mu Ndani hasi ariko bagacukura munsi y’inzu zacu, bituma ziyasa zigasenyuka, uba usanga abayobozi badashaka kubyinjiramo neza, ariko turi mu karengane gakabije abayobozi nibadutabare”.

Ubuyobozi bwa Ruli Mining butangaza ko kugeza ubu nta kibazo busanga bufitanye n’abaturage, kuko impuguke zaje gupima zasanze ibikorwa by’ubucukuzi bitangiriza abaturage, ariko na raporo ya Kompanyi ubwayo ngo yagaragje ko ubwo bucukuzi nta ngaruka bufite ku baturage.

Aho bacukura bavuga ko binjira bakurikiye amafiro ntaho bahurira n'inzu z'abaturage
Aho bacukura bavuga ko binjira bakurikiye amafiro ntaho bahurira n’inzu z’abaturage

Agira ati, “Iyo ducukura tuba twerekeza mu mafiro, kandi raporo zagaragaje ko nta ngaruka bifite ku baturage, aho ducukura ni ukuva ku bw’abazungu usanga abaturage bifuza ko bahabwa amafaranga kubera ko babona haje umushoramari, nyamara ngo aho hantu ntihemerewe n’imiturire, kuko izo nzu bagaragaza n’ubundi zari zisanzwe zifite ibibazo ntabwo aho hantu hemerewe guturwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko icyo kibazo bagikurikiranye koko, kandi ko abagaragaje ikibazo bohereje amazina yabo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi RMB ngo bohereze abahanga baze gukora isuzuma.

Agira ati, “Mbere baje gupima bagaragaza ko ukwangirika kw’inzu zabo ntaho zihuriye n’ubucukuzi, twarongeye dusaba RMB ngo yohereze impuguke ngo zisuzume icyo kibazo, turabikurikirana vuba maze abo baturage niba bafite ukuri koko barenganurwe”.

Ruli Mining ivuga ko ubucukuzi butangiriza abaturage
Ruli Mining ivuga ko ubucukuzi butangiriza abaturage

Kugeza ubu imiryango irindwi niyo yabashije kugaragaza ikibazo cyabo muri KigaliToday, ariko Ubuyobozi bw’Akarere busaba ko ababa batari ku rutonde rwoherejwe muri RMB, nabo bagana ubuyobozi kugira ngo barenganurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Moyor Nuko ahora avuga naho kuviga ko aho hantu hatari mu miturire n’ukubeshya kuko turahasorera ikindi Kandi Amazu yacu yangiritse Ruli imaze kuhagera,hariya Ruli ivuga ngo abazungu barahakoze ntago bacukuraga indani ahubwo bakoreshaga system yo Kunihura bagaca imihora.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

Erega Ruli irabeshya yabonyeko bikomeye Bosco ubwe yarahageze abwira ukuriye abasekirite ba company ko batabona Amafaranga yo kwishyura umudugudu indani zari danger rbarazifunga hasigara nkeya.kuvuga ngo ntihemerewe guturwa arabeshya kuko turahasorera ibyangombwa birahari ni ugutura.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka