Ngororero: Barahakana ko abanyeshuri batandatu bafungiye kwigaragambya

Ubuyobozi bw’ishuri rya ESECOM Rucano mu Karere ka Ngororero buratangaza ko ibyavuzwe ko abanyeshuri b’icyo kigo na bagenzi babo bafungiye kwigaragambya atari byo, ahubwo bazize imyitwarire mibi.

ESECOM Rucano
ESECOM Rucano

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo abana b’abahungu batandatu bivugwa ko bari batorotse ikigo bajya kunywa inzoga batahaga nijoro mu masaha ya saa mbiri (20:00’) maze batwika amasaso y’ibitanda ndetse banamena ibirahure by’inzu baryamamo.

Mu gikorwa ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko cyamaze nk’iminota 30 kikaza guhagarikwa n’inzego z’umutekano, zatabaye nyuma yo kumva ko abanyeshuri barangije ibizamini barimo gutwika ibikoresho by’ishuri.

Icyo gikorwa cy’imyitwarire mibi ngo cyatewe no kuba abo bahungu bari basinze bagategura ibisa n’ibirori byo kwishimira ko barangaje amashuri yisumbuye ariko bakabikora nabi, kuko aho kwishimira gutsinda no kuba ibizamini birangiye badukiriye isaso z’ibitanda bitatu barazitwika.

Icyakora ngo inzego z’umutekano zatabaye zasanze isaso imwe ari yo yamaze gukongoka izindi zitarafatwa, ni ko kubata muri yombi bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero aho bafungiye kubera ibyo bakoze.

Amakuru yacicikanye cyane yagaragazaga ko abo bana baba barakoze ibyo bikorwa kubera ko bangiwe gutaha ngo bategereze kuzataha hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri ayo makuru kandi byagaragajwe ko harimo abari banyoye ibisindisha nk’uko ibipimo byafashwe na polisi bibigaragaza.

Ibyabaye ni igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera ubusinzi

Umuyobozi wari ukuriye Santere y’ibizamini ya ESECOM Rucano, Bakundabate Jean Berchimas, atangaza ko ibyabaye kuri abo bana abifata nk’igikorwa cy’imyitwarire mibi kubera gusinda aho kuba imyigaragambyo.

Asobanura ko ubwo abo bana bajyaga kunywa inzoga batorotse ntawe ubizi, batashye bateza umwuka mubi mu kigo babikoreshejwe n’inzoga, icyakora ngo n’ubundi abo bana bigaragara ko bari basanzwe bitwara nabi kuko hari umwe muri bo wari warigeze guhanishwa igihano cyo gutanga amafaranga yo kugura umufuka wa sima wo gusana aho yigeze gusenya n’ubundi yatorotse ikigo nk’uko biri mu bihano biteganywa n’amabwiriza ngengamyitwarire y’imbere mu kigo.

Agira ati “Njyewe nk’umuntu wari ushinzwe ibizamini kuri iki kigo ntabwo nemeranya n’abavuga ko abo bana bigaragambije, ahubwo mpamya ko ibyo bakoze ari imyitwarire mibi yatewe n’ubusinzi kuko n’ubundi bari basanzwe batitwara neza”.

Ku kijyanye no kuba haravuzwe ko abana bigaragambije kubera kwangirwa gutaha, Bakundabate avuga ko ntaho bihuriye kuko abana batangiwe gutaha ahubwo imodoka yabatwaye yahamagawe na Polisi yari icunze umutekano kuri icyo kigo, kugira ngo harebwe niba umwe mu bana bayigiyemo ntaho ahuriye n’ubujura bwari bumaze kuvugwa nyuma y’uko imodoka ibatwaye.

Agira ati “Abana bamaze kuriba bisi hatangwa amakuru ko muribo hari uwaba wibye ibikoresho bya mugenzi we wari ugikora ibizamini, imodoka barayihamagaye iragaruka twasanze ibimenyetso bidafata uwo mwana ntabwo kwari ukubangira gutaha”.

Icyakora Bakundabate ngo nta makuru afite niba bamwe muri abo bana bafunzwe haba harimo abagaruwe batashye ngo umuntu abe yavuga ko ibyo bakoze baba barabitewe koko n’umujinya wo kwangirwa gutaha.

Yaba Bakundabate, yaba n’umuyobozi usanzwe wa ESECOM Rucano n’abandi baturage baturiye ishuri bavuga ko ibyabaye atari ukwigaragambya ahubwo ari imyitwarire mibi y’abanyeshuri, icyakora ngo inzego z’umutekano ni zo zizemeza ukuri nyako hakurikijwe iperereze abana bari gukorwaho.

Kugeza ubu abana bategereje gutaha kuri icyo kigo ngo bameze neza nta kibazo kuko n’abari bafashwe batararangiza ibizamini bagarutse kubikora bagasubira kuri Sitasiyo ya Pilisi ya Ngororero, twakomeje gushaka amakuru ku muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ariko ntitwabasha kumubona kuri telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka