Ngororero: Bane bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe abantu 4 bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakaba barafatanywe metero 118 z’izo nsinga, bigaracyekwa ko bazibaga mu tugari two mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda.

Abafashwe ni Ndacyayisenga w’imyaka 28, Tuyizere Kazungu, Ntezimana Jean Claude w’imyaka 30 na Ndayishimiye Patrick w’imyaka 25.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bagaca insinga zijyana umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo ndetse bamwe bakurira amapoto atwara insinga bakazikata. Ndacyayisenga na Tuyizere Kazungu Polisi yabafatiye mu cyuho barimo gukata insinga bafatanwa metero 18.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Ntezimana Jean Claude na Ndayishimiye Patrick bafatanywe metero 100 z’insinga mu ngo zabo. Yakomeje akangurira abafite ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo kubicikaho, agira inama buri muntu kugira uruhare mu kubirinda.

Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho ibyaha bibiri bitandukanye birimo kwiba no kwangiza ibikorwa remezo. Abaturage bose turabakangurira gufata neza ibikorwa remo Leta ibagezaho kuko byose biba bigamije kubateza imbere mu mibereho myiza. Uwo babonye abyangiza bakwihutira gutanga amakuru.Tunabagira inama yo gukora amarondo ya nijoro kugira ngo na bo barusheho kwirindira ibikorwa bubakiwe.”

Urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rwatangaje ko abafashwe kandi uko ari bane bapimwe icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko Tuyizere Kazungu yanduye icyo cyorezo ajyanwa mu kato, abandi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza. Bose uko ari bane bafashwe mu ijoro rya tariki 11 Mutarama 2022.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka