Ngororero: Bamwe bishimiye umuhanda, abandi bababajwe n’ingurane
Abatuye n’abagenda mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abakoresha umuhanda ugana ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, barishimira ko uwo muhanda watangiye gukorwa.

Bamwe mu bakoresha uwo muhanda baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rizorohereza abawukoresha.
Emmanuel Iyakaremye, umuyobozi wa kimwe mu bigo bishinzwe gutwara ba mukerarugendo mu Rwanda agira ati “ntibyari byoroshye kugeza imodoka kuri iri shuri. Gukora uyu muhanda bizoroshya ingendo n’imodoka nto zikaba zashobora kuhagera, n’umubare w’abasura wiyongere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Deo Nkusi, avuga ko bakoze ubuvugizi bitewe n’uko kugera ku ishuri rya Nyange bitari byoroshye.
Aha yagize ati “Uyu munsi turishimira ko batangiye kuwukora. Hashize igihe kinini barabitwemereye none babishyize mu bikorwa.”
Ku rundi ruhande abangirijwe imitungo n’ibikorwa by’umuhanda, bavuga ko ibikorwa by’ubucuruzi bari bahafite birimo amaduka n’utubari bitagikora bitewe n’uko bagonzwe n’umuhanda, inzu zabo zigasenywa, bakaba batarahabwa ingurane bemerewe.
Bamwe mu bo twaganiriye batifuje kugaragara mu itangazamakuru, babwiye Kigali Today ko bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi byabinjirizaga amafaranga, ubu bikaba byarahagaze batazi n’igihe bazabonera ingurane bemerewe.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ingurane ku bikorwa byangijwe n’umuhanda yatanzwe uretse ku bantu bake bataruzuza ibisabwa.

Christopher Nkunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabibwiye Kigali Today ati “Abandi bose babonye ingurane. Aho mperukiye hari abaturage bagera muri batatu bari batarishyurwa, ariko bari mu nzira zo kuzuza ibyangombwa. Igihe cyose bizaba bimaze kuboneka nabo bazishyurwa.”
Ikibazo cy’ingurane zitinda si gishya
Mu cyumweru gishize, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagarutse ku kibazo cy’ingurane ikwiye, aho yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.
Nko mu Karere ka Gakenke hari abaturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa remezo, bagomba kwishyurwa na RTDA, WASAC na EDCL, amafaranga angana na 2,241,529,227 Frw, abaturage 275 bafite ikibazo cy’ingurane ikomoka ku rugomero rwa Nyabarongo, batarishyurwa ingurane ingana na 411,618,163 Frw.
Hari kandi abaturage 17 bo mu Kagari ka Ngiryi, mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo bangirijwe imitungo n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, bakaba batarahabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo kuva muri 2012.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|