Ngororero: Ba Gitifu b’imirenge bari bafunzwe bafunguwe baramaze gusimbuzwa abandi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kavumu na Sovu mu Karere ka Ngororero bari bafunzwe bamaze kurekurwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ubwo abo banyamabanga nshingwabikorwa bafatwaga hari hagamijwe gukurikiranwaho ibyaha bakekwagaho, naho gusimbuzwa abandi bikaba biteganywa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yabwiye Kigali Today ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 ko na we ataramenya amakuru neza y’irekurwa ry’abo banyamabanga nshingwabikorwa, ariko ko byose byakozwe mu butabera kandi abaturage bakwiye kumva ko ibyakozwe byaciye mu kuri k’ubutabera.

Agira ati “Nibwira ko byose byakozwe mu butabera bwuzuye, ntabwo ndamenya amakuru neza ariko ubutabera ni bwo buba bwakoze akazi kabwo, kuba barasimbujwe mu mirimo ntabwo umuntu ari kamara iyo adahari undi aba akora kandi byose amategeko arabiteganya”.

Yongeraho ati “Ubutabera burigenga nta wundi ukwiye kujya iruhande rw’ubutabera. Yaba kuba hari ababasimbuye amategeko arabiteganya kuko iyo umuntu adahari imirimo y’Abanyarwanda ntiyahagarara, naho kuba bazasubira mu kazi na byo hari icyo amategeko ateganya”.

Ubwo abo bayobozi bafungwagwa umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yavuze ko umunyamabanga nshingwabikowa w’Umurenge wa Sovu akurikiranyweho kuba amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye basenyewe n’ibiza atarakoreshejwe icyo gikorwa.

Naho umunyamabanga nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Kavumu akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo.

Mu Murenge wa Bwira na ho hari hakurikiranwe umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ukekwaho gukoresha nabi amafaranga yari agenewe gutera inkunga abakobwa babyariye iwabo, uwo we akaba yakomeje gukurikiranwa afunzwe mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yahagaritswe amezi atatu ku mirimo.

Ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko nta kindi cyari kihishe inyuma y’ifungwa ry’abo bakozi barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Murenge wa Sovu, ahubwo ko byakozwe mu rwego rwo kubazwa inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ibi bintu byo kwirukanwa birimo akagambane ministeri yabakozi nibikurikirane barikubikiza kubera amatora yegereje uwo mu mayor afite ubwo bwuko azasimburwa murenganure abarenganye

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

mbere ya byose ariko ni ukumenya niba bariya bakozi bari bafunzwe by’agateganyo cyangwa se bafunguwe nyuma yo kugirwa abere mu rubanza mu mizi kandi ku buryo budasubirwaho.

* Mu gihe baba bafunguwe by’agateganyo, kubasimbuza ntabwo byaba aribyo na cyane ko imishahara yabo iyo bafunzwe by’agateganyo batayihembwa ahubwo baba bayibabikiye nk’uko biteganywa n’ingingo za 40-41 z’itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020
rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ..
*Naho mu gihe baba bafunguwe nyuma yo kugirwa abere, bakabaye bahita basubizwa mu kazi kandi na ya mishahara yose batahembwe bakayihabwa.;
Ingingo ya 41: Uburenganzira
bw’umukozi wa Leta wahagaritswe ku
mirimo by’agateganyo
Umukozi wa Leta uvugwa mu gace ka 1°
n’aka 2° tw’ingingo ya 40 y’iri itegeko
akomeza kubarirwa umushahara ndetse
akanawubikirwa.
Iyo uwo mukozi wa Leta agizwe umwere
cyangwa nta kosa rimuhamye, ahabwa
umushahara yabikiwe.
Iyo uwo umukozi wa Leta ahamwe n’icyaha
cyangwa ahaniwe ikosa ryo mu rwego
rw’akazi, atakaza uburenganzira ku
mushahara yabikiwe.
Umukozi wa Leta wahagaritswe
by’agateganyo ku murimo uvugwa mu gace
ka 3º n’aka 4º tw’igika cya mbere cy’ingingo
ya 40 y’iri tegeko ahabwa bibiri bya gatatu
(2/3) by’umushahara mu gihe cy’ihagarikwa
ku murimo ry’agateganyo.
Kwishyura umushahara uvugwa mu gika cya
kane cy’iyi ngingo bihagarara iyo umukozi
wa Leta abonye undi murimo mu gihe
cy’ihagarikwa ku murimo ry’agateganyo.

John yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ibindi umuntu yabanza kwibaza ni ibi bikurikira:
1. Kumenya niba aba bakozi bari bafunzwe by’agateganyo bakarekurwa cyangwa niba bafunguwe nyuma yo kugirwa abere.
2. kumenya koko niba aba bakozi baramaze gusimbuzwa abandi nk’uko inkuru ibivuga cyangwa barahagaritswe by’agateganyo.
1)-Mu gihe baba barekuwe by’agateganyo,bakagombye kuba basubiye mu kazi kugeza igihe urubanza mu mizi ruzaburanishirizwa bakaba abere cyangwa ibyaha bikabahama ku buryo budasubirwaho.
-Mu gihe baba bafunguwe nyuma yo kugirwa abere, bakagombye guhita basubizwa mu kazi nta yandi mananiza.

2)*Mu gihe baba barahagaritswe by’agateganyo, nta makosa yaba ahari kandi imishahara yabo ntibayihembwa ahubwo barayibikirwa, bakazayihabwa yose nyuma yo kugirwa abere.
*Mu gihe baba baramaze gusimbuzwa abandi, ibi byo byaba ari amakosa yo kutubahiriza amategeko

John yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Dodos, ntabwo ari ukubafungisha ahubwo baba basabye ko bakurikiranwa ku byo babaketseho.Gusa icyo sicyo cyaba ikibazo ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo uburyo bwo gukurikirana umukozi wa Leta ukekwaho amakosa yo mu rwego rw’akazi cyangwa icyaha buba bwubahirije ibiteganywa n’amategeko (sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha)? Mu gihe byaba byubahirijwe nta kibazo cyaba gihari.

John yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ubwo icyaba gisigaye kwaba ari ukureba ibiteganywa n’ingingo ya 80 y’itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020
Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ku birebana no Gusezerera umukozi wa
Leta iteganya ibi bikurikira:
Gusezerera umukozi wa Leta mu butegetsi
bwa Leta ni icyemezo gifatwa mu nyandiko
n’umuyobozi washyize umukozi mu mwanya
iyo:
1° nyuma y’igihe cy’isuzumwa ku
mukozi utangiye akazi rigaragaje
ko umukozi adashoboye;
2° umukozi wa Leta ahagaritswe
by’agateganyo mu gihe kirenze
amezi atandatu (6) kubera ko
afunzwe by’agateganyo;
3° umukozi wa Leta atagarutse mu
kazi nyuma y’ikiruhuko kirekire
cy’uburwayi giteganywa muri iri
tegeko;
4° isuzumabushobozi ry’umukozi wa
Leta rigaragaje ko adashoboye
hakurikijwe ibiteganywa
n’amategeko agenga imicungire
y’imihigo;
5° hashize igihe cy’amezi atandatu (6)
nyuma y’ihagarikwa ry’agateganyo
mu gihe byaba bitarubahirijwe ubwo igikurikiraho nyine namwe muracyumva ko ari imanza.

John yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

None se babasimbuje hataranashira ukwezi babafungishije? Biteye amatsiko no kwikanga byinshi pe

Dodos yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ubu igihombo kiraje pe abakozi bangana kuriya Niko bakosheje c ababishinzwe abakozi bwbyinjiremo bitaragera kure Mifrotra musohoke mu biro

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

ubu bigiye gushora Leta mu manza ku kibazo cyo kwirukana abakozi bidakurikije amategeko.

rttyy yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

UWABASIMBUJE BATARAHAMWE N’ICYAHA YISHE AMATEGEKO. UBU LETA IRAJE IJYANWE MANZA BITARI BIKWIYE

Queen yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka