Ngororero: Arashinja abo bakorana kumukubita bo bakabihakana

Augustin Mvuyekure utuye i Bitabage mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, arataka gukubitwa akagirwa intere na kontabure wa kompanyi Seseco akorera, kompanyi yo ikavuga ko ari amayeri yo kugira ngo atishyura gasegereti yibwe.

Mvuyekure avuga ko yakubiswe n'abo bakorana nubwo bo babihakana
Mvuyekure avuga ko yakubiswe n’abo bakorana nubwo bo babihakana

Nk’uko bivugwa na nyirabukwe wa Mvuyekure, Xavera Mukantwali, umukwe we ubusanzwe ngo akora akazi k’ubuzamu ku birombe kompanyi Seseco icukuramo amabuye y’agaciro, biherereye mu Kagari ka Bitabage mu Murenge wa Ndaro.

Mu ma saa tatu y’ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Gashyantare 2021, ngo ni bwo bamuhamagaye bamusaba kuzana amafaranga ibihumbi 477 yo kwishyura gasegereti umukwe we yari yibishije.

Ngo yababwiye ko ayo mafaranga atayabona, ni uko aza kumva umukobwa we wari wagiye kureba umugabo we ataka cyane avuga ko bamwiciye umugabo.

Icyo gihe ngo yari yakubiswe yagizwe intere, atanabasha kuvuga, baza kumenya ko kontabule w’iyo kompanyi hamwe n’uhagarariye inkeragutabara muri kariya gace ngo bari bamukubise.

Ngo bamusanze aho yari ari ku burinzi mu ma saa kumi n’ebyiri bamubaza niba azi gasegereti ababwira ko atayizi, hanyuma barayimwereka, ariko nyuma yaho bamujyana mu kirombe imbere bamukubitiramo, bavuga ngo agaragaze abibye gasegereti yabuze.

Ati "Bamuzirinze no mu kiziba bakajya bamukandagira, bakamubwira ngo nagikamye yifashishije ibizuru bye!"

Ngo baje no kumukura mu kirombe, bamugejeje hanze yacyo bamushyira ku ngoyi. Icyakora ngo bakiri mu kirombe yaje kugera aho yemera ko yibishije gasegereti yari yabuze, nk’uburyo bwo kugira ngo yoye gukomeza gukubitwa.

Umugore we ahageze muri iryo joro yasabye kompanyi kumufasha bakajya kumuvuza baramwihorera. Mu masaa tanu zo ku wa 5 Gashyantare 2020 ni bwo yagejejwe kwa muganga bikozwe n’umuryango we ngo kuko kompanyi yari yanze gutanga amafaranga y’abahetsi.

Ibyo Mukantwali avuga bishimangirwa n’umuturanyi, umwe mu bamuzanye kwa muganga, uvuga ko bamuzanye ari intere.

Ati "Ntiyabashaga guhagarara ku buryo byabaye ngombwa ko tumuterura, haba tujya kumushyira mu ngobyi, hanaba tumugejeje kwa muganga."

Uyu mugabo anavuga ko imyenda ye ngo n’ubwo yari itangiye kuma, hari aho yari ikijojoba amazi, kandi yariho n’umusenyi, ari na ho ahera yemeza ko yazirinzwe mu biziba byo mu kirombe.

Umuryango wa Mvuyekure urifuza ko kompanyi yabavuriza umuntu, hanyuma ibyo kureba ikibazo cy’ikubitwa rye n’ibindi bikazarebwa nyuma. Urifuza kandi ko hagaragazwa aho bamushyiriye radiyo yari afite, terefone n’inkweto yari yambaye, ngo hari n’imyenda yari afite babuze.

Icyakora, Bigishiro, ari nawe nyiri kompanyi Seseco, avuga ko nta wakubise uwo mugabo, ahubwo ko yigwanditse abonye ko atabona amafaranga yari ari kwishyuzwa, ati “Nta wamukubise, ari gushaka icyatuma atishyura ibyibwe".

Gusa, abaturanyi babiri twavuganye kuri terefone kimwe na Mukantwali, bavuga ko kontabule uyu asanzwe agira urugomo, akaba asanzwe akubita abantu by’amaherere.

Mukantwali ati “N’ejobundi hari mwisengeneza wacu yakubise, abonye agiye kumurega amwishyura 15,000”.

Umunyamabanga nshingwabokorwa w’Umurenge wa Ndaro, avuga ko muganga yitegereje Mvuyekure akabura ikigaragaza ko yakubiswe, ariko we akavuga ko ahanini bamunyukanyutse.

Ati "Muganga yavuze ko byashoboka ko yaba yanyukanyutswe, ariko ko ubundi nta kimenyetso cy’uko yakubiswe kiri ku mubiri we”.

Yaba Mvuyekure urega gukubitwa, yaba kompanyi Seseco irega kwibwa, bose bakiriwe na RIB, ikaba izikurikiranira iby’ibyo birego byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu kontabure nibimuha azabiryozwe kuko ntategeko ryemerera umuntu kwihanira

Nzabahimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Uwose ni muganga ki utazi gusobanura munyukanyuka se niki nukumuhobera cyangwa nukumusoma!!nakumiro

lg yanditse ku itariki ya: 6-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka