Ngororero: Akarere kiyemeje gutanga miliyoni 157 mu Agaciro Development Fund
Imparirwakurusha z’Akarere ka Ngororero ziyemeje gushyira miliyoni 157,303,407 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega Agaciro Development Fund, bwo Inteko aka karere yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kugishyigikira, kuri uyu wa Gatanu tariki 31/8/2012.
Uwo muhango wabanjirijwe n’ibiganiro byahawe abaturage harimo, ikijyanye n’uko imihigo ya 2011/2012 yagenze ndetse n’ibyo bateganya mu ya 2012/2013, iki kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Niramire Nkusi.
Abaturage banaganirijwe ku mitangire ya serivisi nziza, mu kiganiro cyatanzwe na cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clothilde Nyiraneza.
Intumwa ya Guverineri nayo yagize icyo ivuga ku iterambere umuturage afitemo uruhare, naho ikijyanye na “Agaciro Development Fund” gitangwa n’Umuyobozi w’Akarere, Gedeon Ruboneza.

Iki gikorwa kibaye mu gihe abayobozi b’aka karere bari bamaze iminsi basobanurira abaturage impamvu y’iki kigega banabashishikariza kugitangamo umusanzu wabo.
Uyu muhango witabiriwe n’abaturage benshi n’abashyitsi batandukanye barimo intumwa ya Minisiteri y’Imari, intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Nyobozi y’akarere, abakozi b’akarere na ba rwiyemezamirimo batandukanye.
Nubwo abayobozi b’alkarere bavuga ko bakoze iyo bwabaga ngo abaturage basobanukirwe iby’icyo kigega, hari bamwe mu bari aho bagaragaje ko ari ubwa mbere bumvise icyo kigega.
Gusa bavuga ko nabo bagiye kwitegura mu midugudu bakazageza ku bayobozi babo inkunga bazaba babashije kubona.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|