Ngororero: Afunze azira gukoresha umuntu utarabihuguriwe mu ibarura

Umwe mu bakarani b’ibarura witwa Theogene Ndayambaje wo mu kagali ka Torero, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero afunze azira kurenga ku mabwiriza agenga ibarura maze agakoresha undi muntu utarahuguriwe gukora ibarura.

Uyu mugabo ngo yifashishije umukobwa witwa Mukamageza utarahuguriwe gukora ibarura kugira ngo amufashe kwihutisha akazi.

Nyuma yaje gusanga yarakoze amakosa maze asubira inyuma arongera abarura ingo zari zabaruwe na Mukamageza bikaba ari nabyo byatumye bimenyekana.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’inkiko yasimbujwe undi mukarani ndetse ibarura ngo riragenda neza mu karere kuko ubu bageze kukigereranyo cya 80%.

Itegeko riteganya ko ukoze ibinyuranyije n’amabwiriza n’amategeko agenga iribarura ahanishwa ibihano birimo igifungo cyo kuva kumezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka