Ngororero: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa ikimenyane mu gutanga amatungo yagenewe abakene
Bamwe mu baturage bavuga ko abayobozi bo mu midugudu n’utugari mu karere ka Ngororero bakoresha ikimenyane na ruswa mu gutanga imfashanyo zigenerwa abatishoboye cyane cyane muri gahunda z’ubudehe no korozanya.
Ayinkamiye Seraphine utuye mu mudugudu wa Kabagari, akagali ka Rususa mu murenge wa Ngororero avuga ko icyenewabo n’ikimenyane bikoreshwa mu gutanga izo mfashanyo kandi ziba zagenewe abaturage ku buntu.
Umusaza n’umukecuru batuye muri uwo murenge nabo, batubwiye ko bafite ingero z’abantu batswe amafaranga 30000 ngo bazahabwe inka muri gahunda ya Girinka.
Uretse gukora izo tekiniki ngo bahabwe amatungo, hari n’ababura ayo mahirwe maze bagasigara bacungana n’abazihawe ngo babarege kutabasha kuzorora neza maze bazakwe nk’uko biherutse kugendekera umukecuru witwa Florence.
Uyu mukecuru ngo yagambaniwe n’umuturanyi we bimenyekana ko bashaka kuyimunyaga maze abayobozi ku rwego rw’akarere bamuhagararaho.
Nubwo nta makuru afatika ya ruswa avuga ko afite, ngo uko byagenda kose umuturage ugaragaje imbaraga nke mu korora inka yahawe ntakwiye kuyamburwa ahubwo yayiragiza ariko ikamugirira akamaro.

Abishuka Jean Damscene, ushinzwe ubworozi mu karere ka Ngororero avuga ko muri buri mudugudu habaruwe abatishoboye 17 bazorozwa kandi bakemezwa n’inteko y’abaturage kuburyo abayobozi b’inzego z’ibanze batarya ruswa ngo bikunde.
Kuri ubu, ngo impaka zirimo kuvuka zishobora kuba ziterwa n’uko mu midugudu harimo gukorwa urutonde rushya rw’abazorozwa bityo abashaka amatungo bose bakumva barushyirwaho, ariko ngo mbere y’uko rwemezwa ubuyobozi bw’umurenge buzabanza burukorere isuzuma ngo barebe ko hari abarushyizweho batabikwiye.
Ikindi kandi ngo iyo hagize ugaragarwaho amakosa yo gukoresha nabi inkunga z’abakene arabihanirwa, harimo kwamburwa itungo, gucibwa amande n’ibindi nkuko byakozwe mu murenge wa Gatumba.
Mu byifuzo byabo, bamwe mu baturage bifuza ko hazagira umuyobozi ku rwego rw’igihugu wabasura maze bakamugezaho akababaro kabo, ngo bakanamwibwirira imbonankubone abakora ibyo ngibyo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|