Ngororero: Abayobozi b’akagari bakurikiranyweho guhimba gitansi bakanyereza amafaranga ya Leta

Umunyamabanga nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe iterambere bombi bo mu kagari ka Tetero mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero bafungiwe kuri polisi yo muri ako karere aho ubugenzacyaha bubakurikiranye ho kunyereza amafaranga ya Leta.

Munyankunzi Marc, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tetero yiyemerera ko bafataga abaturage bagombaga kwishyura amafaranga yinjira mu mari y’akarere maze bakabaha gitansi y’ayo bakiriye ariko kuri sushe (souche) isigara ari nayo ababara amafaranga yinjiye babariraho bakandikaho amafaranga makeya andi bakayagabana.

Gusa, uwo bakurikiranwe hamwe ariwe Simukeka Jean d’Amour, ahakana ko ayo mafaranga bayagabanaga ahubwo ngo umunyamabanga nshingwabikorwa yayakoreshaga uko ashaka, ndetse we akaba yaranagize uruhare mu kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge ngo bukurikirane Munyankunzi.

Munyankunzi we avuga ko uyu yatanze amakuru nyuma yo guhomba amafaranga y’imisanzu y’abaturage mu bwisungane mu kwivuza maze nayo akayegeka ku muyobozi w’akagari avuga ko yayamuhaye, aho bahombye arenga ibihumbi 200 muri ako kagari.

Aba bayobozi kandi banakurikiranyweho amafaranga agaragara mu magitansi bakiriye ariko bakaba batayagaragaza.

Iyi gitansi y'umwimerere ntabwo ihuje umubare w'amafaranga na souche yayo (munsi).
Iyi gitansi y’umwimerere ntabwo ihuje umubare w’amafaranga na souche yayo (munsi).

Mu guhimba amagitansi basigarana mu dutabo ari nayo abashinzwe kwakira amafaranga y’akarere bakoresha babara ayinjiye, aba bagabo bahindura impamvu uwishyuye yishyuriye, maze bakandikaho impamvu yishyurirwa amafaranga make nko kugira umwanda, kutagira ubwiherero, kutitabira umuganda n’inama n’ibindi.

Aba bayobozi bakurikiranyweho konona, kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bazashyikirizwa inkiko.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba C/SP Francis Gahima arahamagarira abayobozi kuba inyangamugayo bagakora ibyo bashinzwe neza batikururira ibihano.

Igihe iki cyaha cyabahama, bahanwa n’ingingo ya 325 yo mu rwunge rw’amategeko ahana y’u rwanda, aho bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7, n’amande akubye inshuro kuva kuri 5 kuzamura, by’agaciro k’ibyo bakurikiranyweho.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 6 )

yebaba weee!!!!!!!!!!!!! iyi techinique nayo barayivumbuye di!!!!!!!! none ho turayarya dute? ko ntamuyobozi numwe w’akagali utarabikora cyangwa comptable wu murenge, ariko ubwo byavumbuwe tubihagarike ahubwo dusenge ibyo twakoze bitamenyekana.

kaga yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

bagombaguhanwa kuko uwontabwo ari umuco mwiza nkabayobo baba bagombagutanga urugero rwiza ,kandi barimobara senya igihugu.bahabwe ibihano bibakwiriye

kabaka JOB yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

bagombaguhanwa kuko uwontabwo ari umuco mwiza nkabayobo baba bagombagutanga urugero rwiza ,kandi barimobara senya igihugu.bahabwe ibihano bibakwiriye

kabaka JOB yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

abantu nkaba baracyariho bakiha kurya utwarubanda, bakanirwe urubakwiye nabandi barebereho , kandi byukuri babone isomo kuko sibyo kkwihanganirwa kurya utwwarubanda(leta), dufite ubuyobozi bwiza bwo heuru kuki batigiraho? intashima kenshi nizo zikora ibi

chrsostome yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

aba badduhesha isura mbi ntituzabihanganira na gato. mu Rwanda inda nini ntituyishaka, akarengane ntitugashaka, kurya ibyo utagenewe ntitubishaka, n;abatarafatwa murarye muri menge

kamenge yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

ntabwo u Rwanda rushobora gutera imbere rufite abayobozi bameze gutyo nibakanirwe urubakwiye bihe nabandi isomo. birababaje kuba umuyobozi uzi agaciro kimisoro cg amafaranga yigihugu akayakoresha munyungu ze.

Raisa yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka