Ngororero: Abatuye mu mujyi barinubira umwanda uturuka mu ngo

Ikibazo cy’imyanda ituruka mu ngo z’abaturage no mu mazu akorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Ngororero igatemba rwagati mu ngo z’abaturage gikomeje guhangayikisha benshi mu batuye mu duce tumwe na tumwe two muri uwo mujyi.

Nyiramana Vestine utuye muri uwo mujyi avuga ko amazi y’imyanda aturuka mu ngo zituye haruguru ye maze akanyura imbere y’inzu atuyemo kandi akanahatera umwanda ukabije n’umunuko.

Uyu mugore ufite n’abana batoya avuga ko babangamiwe n’uwo mwanda kuko bawigaraguramo, avuga ko ikibazo agisangiye n’abandi bantu benshi kandi babibwira ba nyiri ingo n’amazu aturukamo iyo myanda ntibagire icyo babikoraho.

Kubera kubaka mu kajagari, abaturage ntibabona uko bafata amazi akoreshwa mu ngo zabo.
Kubera kubaka mu kajagari, abaturage ntibabona uko bafata amazi akoreshwa mu ngo zabo.

Imiterere y’umujyi wa Ngororero n’imyubakire mu kajagari ni kimwe mu bitera iki kibazo, ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko burimo gushaka umuti urambye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, avuga ko ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire barimo kureba uko umujyi wavugururwa hitawe no ku isuku.

Gusa, iki ni igisubizo kizaza gitinze, kuburyo ababangamiwe n’umwanda ngo badashoboye gutegereza.

Amazi y'imyanda aturuka mu mazu amwe akanyura hagati y'ayandi.
Amazi y’imyanda aturuka mu mazu amwe akanyura hagati y’ayandi.

Abandi bavuga ko uyu mwanda w’amazi aturuka mu ngo uteye impungenge ni abakozi ba koperative COOPEDINGO ishinzwe gukora isuku mu mujyi wa Ngororero, bemeza ko abenshi mubateza icyo kibazo badafite uburyo bwo gufata ayo mazi kubera imyubakire mibi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngororero nk’umugi ugitera imbere bagakwiye kwita kuri icyo kintu kuko ntakundi bazubaka umugi mwiza kandi ufite isuku mu myaka izaza badashoboyegutunganya umugi ukiri muto

byiringiro yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka