Ngororero : Abaturage ibihumbi 20 na 408 bandikiye Inteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Mu gihe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Inteko/Umutwe wa Sena aza kuvuga ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka, abaturage bo mu Karere ka Ngororero babyutse iya maromba na bo bajyana ku Ngoro y’Inteko inyandiko zisaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihinduka Perezida Kagame akazongera kwiyamamaza.

Itsinda ry’abantu 4 bahagarariye abaturage bo muri ako karere bakaba bahagurutse ku cyicaro cy’akarere berekeza i Kigali ku Nteko Ishinga Amategeko bitwaje inyandiko zasinyweho n’abaturege b’Akarere ka Ngororero babarirwa mu bihumbi 20 na 408 zisaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa.

Intumwa zitumikiye abaturage ba Ngororero basaba ko Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza.
Intumwa zitumikiye abaturage ba Ngororero basaba ko Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza.

Pascal Dusabemungu, uhagarariye imbangukiragutabara zo mu Karere ka Ngororero (abahoze ari abahetsi gakondo), avuga ko iyi ngingo ngo yenda kubarwaza umutima kubera ko bifuza ko Perezida Paul Kagame akomeza kuyobora igihugu, kandi iriya ngingo ikaba imuzitira.

Abantu bane bagiye bahagarariye abandi barimo uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere, uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uhagarariye abahinzi borozi hamwe n’uhagarariye abaturage muri rusange.

Amwe mu mabaruwa y'abaturage ba Ngororero asaba Inteko ko ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga yahinduka.
Amwe mu mabaruwa y’abaturage ba Ngororero asaba Inteko ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka.

Izi nyandiko zasinyweho n’abaturage ibihumbi 20 na 408 zaturutse mu mirenge ine ya Hindiro, Kabaya, Muhanda na Bwira, mu mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero.

Kampire Christine, na we uri muri iryo tsinda uhagarariye abagore, avuga ko basanga nta wundi muntu bagereranya na Paul Kagame kubera ibyo amaze kubagezaho.

Iyi ngo ni yo mpamvu bumva kumubura iki gihe yita ko ari vuba ngo byasubiza inyuma ibyiza byagezweho mu karere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

uretse aba kimwe nabandi bamaze kandika basaba ko iri tegeko ryahindurwa ibyifuzo byabo turasaba ko byakubahirizwa maze tugatora Kagame wadukuye ahaga tukaba dushaka ibindi byiza nk’ibyo

minani yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka