Ngororero: Abaturage barashimira itangazamakuru kubera ubuvugizi ribakorera

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko bishimiye ukwiyongera kw’ibitangazamakuru mu Rwanda kuko uko bibageraho ari byinshi ari nako bibakorera ubuvugizi ku bibazo bafite ndetse bimwe bigakemuka.

Nkuko abo baturage babihamya, ngo hari ibibazo ubundi biba byaraburiwe ibisubizo ariko ibitangazamakuru byabivuga bigakemuka.

Bimwe mu byo abo baturage bavuga ko byagiye bikemuka kubera itangazamakuru ni ibirebana n’imitungo, imanza n’ibindi, aho bavuga ko hari abayobozi babaga bakingira ikibaba bamwe mu bo ikibazo cyabaga kireba ariko itangazamakuru ryabigeza ku babakuriye bigakemuka.

Abaturage ba Ngororero bishimira kuvugisha itangazamakuru.
Abaturage ba Ngororero bishimira kuvugisha itangazamakuru.

Gatera Cyriaque, umuturage wo mu murenge wa Gatumba avuga ko kubera itangazamakuru, ubu hari abaturage batangiye kwishyurwa no kubarirwa imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri uwo murenge.

Ibi kandi binemezwa na Nshimyumuremyi Jean Pierre, umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe guhuza abatanga serivisi n’abazihabwa mu karere uvuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe ubuyobozi butamenya cyangwa abandi ntibabyiteho bitewe n’inyungu cyangwa imbaraga nkeya babifitemo.

Abayobozi nabo bakeneye itangazamakuru mu kazi ka buri munsi.
Abayobozi nabo bakeneye itangazamakuru mu kazi ka buri munsi.

Ngo ibyo bibazo iyo itangazamakuru ribimenye birakemuka kuko bimenyekana ku bantu babigiramo uruhare, kandi ngo abayobozi nabo bakeneye gukorana n’itangazamakuru mu kazi kabo ka buri munsi.

Nubwo abaturage bo mu karere ka Ngororero bashima itangazamakuru, nta kinyamakuru na kimwe gikorera muri ako karere by’umwihariko uretse umunyamakuru wa Kigali Today uba muri ako karere abandi baba baturutse ahandi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka